Connect with us

Hi, what are you looking for?

Politiki

Lula Ashimangira ko Ramaphosa Agomba Kwitabira G20 Nubwo Trump Atabyemera

Perezida wa Brezil Lula da Sliva yarahiriye ko Ramaphosa agomba kwitabira inama ya G20

Perezida wa Brazil, Luiz Inácio Lula da Silva, yagaragaje kutishimira icyemezo cya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, kijyanye no kubuza Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, kwitabira inama ya G20, ashimangira ko nta mpamvu n’imwe yatuma atayijyamo.

Ibi yabitangaje ku wa Mbere ari i Hannover mu Budage, aho yari mu biganiro na Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Friedrich Merz. Muri uwo mwanya, Lula yasobanuye ko Ramaphosa agomba kugira uruhare muri iyo nama nk’abandi bayobozi, atitaye ku gitutu cya politiki.

Yagize ati: “Nabwiye Ramaphosa ko agomba kwitabira iyi nama ya G20. Agomba kubikora rwose, ntagomba kubuzwa n”uko Trump yamubujije kuza.”

Ibi bibaye mu gihe umubano hagati ya Afurika y’Epfo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukomeje kuzamo agatotsi, cyane cyane nyuma y’ikorwa ryo kwirukana uwari uhagarariye Pretoria i Washington, Ebrahim Rasool, azira kunenga amagambo ya Trump.

Ubuyobozi bwa Trump bukomeje gushinja Afurika y’Epfo kudafata ingamba zihagije mu gukumira ihohoterwa rikorerwa Abazungu bo mu bwoko bw’Afrikaner, aho Trump yavuze ko hari “white genocide” iri gukorerwa iryo tsinda, abashinja kwibasirwa no kwicwa bazira inkomoko yabo.

Ibyo byakurikiwe n’icyemezo cyo guhagarika inkunga Amerika yahaga Afurika y’Epfo, ndetse hanatangizwa gahunda igamije kwakira bamwe muri abo Bafrikaaner bavuga ko bahohoterwa, bakaba bahabwa amahirwe yo kwimukira muri Amerika.

Ku rundi ruhande, ibihugu byombi bikomeje kutumvikana ku kibazo cya Israel na Palestine, aho Afurika y’Epfo yagejeje ikirego mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (ICJ), ishinja Israel gukora Jenoside.

Iyi myitwarire itandukanye ku bibazo mpuzamahanga ikomeje gutuma umubano w’impande zombi ujya mu bibazo, ibintu bishobora no kugira ingaruka ku mikoranire mu nzego zitandukanye, by’umwihariko mu nama mpuzamahanga nka G20.

Perezida wa Brezil Lula da Sliva yarahiriye ko Ramaphosa agomba kwitabira inama ya G20

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities