Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, na Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, bashyize umukono ku masezerano y’ibanze agamije guhagarika ubushyamirane bumaze igihe hagati y’ibihugu byombi no gutegura inzira y’amahoro arambye.
Aya masezerano yashyizweho umukono hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, aho Trump yari mu Bufaransa mu nama ihuza ibihugu birindwi bikize kurusha ibindi ku Isi (G7), mu gihe Pezeshkian we yari i Tehran.
Nubwo aya masezerano afatwa nk’intambwe ikomeye iganisha ku mahoro, Trump yavuze ko igihugu cye cyiteguye gufata ingamba zikomeye mu gihe ibiganiro byakomeza kunanirana cyangwa amasezerano ya nyuma ntagerweho.
Ku ruhande rwa Iran, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko akaba umwe mu bayoboye ibiganiro, Mohammad Bagher Ghalibaf, yavuze ko igihugu cye kigifitiye amakenga Amerika nubwo impande zombi zatangiye inzira y’ubwumvikane.
Yagize ati: “Niba umwanzi atumva ururimi rw’ibiganiro, tuzasubira ku rurimi rw’imbaraga.”
Mu ngingo zikubiye muri aya masezerano harimo kongera gufungura inzira y’amazi ya Hormuz, gahunda yo gutera inkunga Iran mu bikorwa byo kwiyubaka ndetse no gukuraho ibihano Amerika yari yarafatiye iki gihugu.
Aya masezerano kandi ateganya ko gahunda ya Iran ijyanye n’ingufu za kirimbuzi izakomeza kuganirwaho mu minsi 60 iri imbere, ishobora kongerwa bitewe n’uko ibiganiro bizaba bigeze.
Mu ngingo ya mbere, Amerika na Iran byemeranyije guhagarika ibikorwa bya gisirikare hagati yabyo ndetse n’abo bifatanya na bo, harimo n’ibibera muri Liban. Impande zombi zanasezeranye kutazongera gukoresha cyangwa gukangisha gukoresha imbaraga no kubaha ubusugire bw’ibindi bihugu.
Ingingo ya kabiri ishimangira ko Amerika na Iran zizubahana nk’ibihugu byigenga kandi zikirinda kwivanga mu bibazo by’imbere muri buri gihugu.
Ingingo ya gatatu igira iti: “ Ibihugu byombi byiyemeje kugirana ibiganiro no kugera ku masezerano ya nyuma mu gihe kitarenze iminsi 60, gishobora kongerwa byumvikanyweho n’impande zombi.”
Muri gahunda yo koroshya umubano, Amerika yemeye gutangira gukuraho inzitizi z’ubucuruzi n’ibihano by’ubukungu byari byafatiwe Iran, ndetse ikanasubiza mu buzima busanzwe ibikorwa by’ubwikorezi bwo mu nyanja.
Ku ruhande rwa Iran, yemeye gufasha mu kongera umutekano w’ubwikorezi bw’amato anyura mu nzira ya Hormuz, imwe mu nzira z’ingenzi z’ubucuruzi bwa peteroli ku Isi.
Ingingo ya gatandatu ivuga ko Amerika n’abafatanyabikorwa bayo bazashyigikira gahunda yo kongera kubaka no kuzahura ubukungu bwa Iran ifite agaciro ka miliyari 300 z’amadolari ya Amerika.
Ku birebana n’intwaro za kirimbuzi, Iran yongeye gushimangira ko idafite umugambi wo gukora cyangwa gutunga izo ntwaro, mu gihe impande zombi zemeranyije gukomeza ibiganiro ku bijyanye na uranium Iran isanzwe ifite.
Ingingo ya munani igira iti: “Iran yongeye kwemeza ko itazashaka cyangwa ngo ikore intwaro za kirimbuzi. Amerika na Iran bemeranyije gushaka uburyo bwo gukemura ikibazo cya ‘uranium’ yamaze gukungahazwa Iran ifite, binyuze mu buryo buzumvikanwaho n’impande zombi.”
Aya masezerano anateganya ko umutungo wa Iran wari warahagaritswe cyangwa wafatiriwe mu mahanga uzafungurwa, ndetse ibikorwa byo kohereza hanze peteroli n’ibiyikomokaho bikoroherezwa.
Mu ngingo za nyuma, impande zombi zemeranyije gushyiraho uburyo bwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano no gutegura amasezerano ya nyuma azemezwa binyuze mu rwego rw’Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye.
Nubwo hakiri inzira ndende yo kugera ku bwumvikane busesuye, aya masezerano y’agateganyo afatwa nk’intambwe ikomeye mu kugabanya umwuka mubi wari umaze imyaka hagati ya Amerika na Iran, ndetse ashobora gutanga icyizere ku mutekano n’ituze mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati.

















































































































































































