Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ibisobanuro bya Rucagu ku bibazo Sena yagaragaje bibangamiye umusaruro w’Itorero ry’Igihugu

Rucagu Boniface, Perezida wa Komisiyo y'Itorero ry'Igihugu (Photo/Makuruki)

Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage muri Sena iherutse kugaragariza inteko rusange ya Sena Raporo igaragaza ko Itorero ry’igihugu ritaragera ku musaruro wifuzwa n’abanyarwanda bitewe n’inzitizi bagaragaje ko zimwe zishingiye ku mikorere itanoze ya Komisiyo y’Igihugu y’Itorero.

Komisiyo yakoze iyi Raporo nyuma y’ingendo yakoze mu bice bitandukanye by’igihugu igamije kureba uruhare rw’itorero ry’igihugu mu kurandura burundu ivangura n’amacakubiri no kubaka ubumwe bw’abanyarwanda, no kumenya impinduka itorero rizana mu mibereho y’abanyarwanda haba mu bijyanye no gukunda igihugu, gukunda umurimo no kugira umunyarwanda urangwa n’indangagaciro na kirazira z’umuco Nyarwanda.

Mu Raporo iyi komisiyo yagejeje kuri Sena, yerekanye ko Itorero ryagize uruhare runini mu bikorwa bitandukanye by’imirimo y’amaboko nko kubakira abatishoboye, mu bukangurambaga kuri gahunda zitandukanye z’igihugu nka Ndi umunyarwanda, kwibuka, gushishikariza abakoze Jenoside gusaba imbabazi, kwigisha uburere mboneragihugu, Gufasha inzego z’ibanze mu kazi, bikanatuma abayobozi bagira umuco wo gukunda umurimo no kuwunoza n’ibindi.

Gusa muri iyi raporo iyi Komisiyo yagaragaje ko hari ibyo ibona nk’ibitagenda neza cyane cyane mu mitegurire no mu ikurikirana bikorwa rya gahunda z’intore nyuma yo kuzitoza ari nabyo byatumye MAKURUKI igirana ikiganiro cyihariye na Rucagu Boniface, umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu y’Itorero (NIC) kugirango atubwire icyo avuga kuri iyi Raoporo.

Ibisubizo bya Rucagu ku bibazo Komisiyo ya Sena yagaragaje ku mikorere y’Itorero.

Rucagu avuga ko yashimye kandi akanyurwa na Raporo Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage yagejeje kuri Sena kuko igaragaza neza umusaruro mwiza Itorero rimaze gutanga ikanatungira agatoki NIC ibitagenda neza kugirango bikosorwe anabashimira ko berekanye ko byinshi mu bitagenda neza bishingiye ku ngengo y’imari idahagije igenerwa Komisiyo y’Itorero ry’igihugu akizera ko Sena izabikoraho ubuvugizi.

Kudakurikirana Intore nyuma yo kuzitoza bigatuma zitesa imihigo: Rucagu avuga ko NIC nta rwego ifite rushinzwe gukurikirana ibikorwa nkuko sena yabigaragaje, ariko akavuga ko bishingiye ku kuba nta ngengo y’imari bagenerwa y’ikurikiranabikorwa.
Ati: “Koko nta rwego rw’ikurikiranabikorwa dufite, turabikora ariko tukabikora tudafite ababishinzwe bihariye kuko nta ngengo y’imari y’ikurikiranabikorwa dufite ariko twarayisabye, Leta irimo kubyigaho.”

Kuki intore zitagira uburyo bwo guhura? Kuri iki Rucagu yagize ati :“Nemera ko Intore zidafite uko zihura mu nzego z’ibanze ahubwo intore zacu ni ibikurankota kuko zageze ku musaruro kandi zidahura ariko nubundi birajyana no kuba nta ngengo y’imari yabyo dufite.”

Rucagu avuga ko mbere n’inzego z’ibanze zitumvaga uruhare rwazo mu gukurikirana intore ariko ubu ngo nabo barabikanguriwe barahinduka. Ati: “Mbere bafataga itorero nk’urwego rutari urwa Leta ariko ubu komite z’uturere n’abayobora imidiugudu baratojwe barumva neza itorero.”

Avuga ko habonetse ingengo y’imari ibi bibazo byakemuka kuko hajyaho itsinda ry’abakurikiranabikorwa bagakorana n’inzego z’ibanze na komite z’intore mu turere bagahuza intore bakamenya ibibazo bihari bigakemurwa bakanamenya aho intore zigeze zesa imihigo.

Kuki umuntu umwe atozwa inshuro nyinshi kandi hari abataratozwa na rimwe? Iyi Komisiyo yari yagaragaje ko kuba hari abajya mu itorero inshuro nyinshi abandi batarajyayo ari ikibazo. Rucagu we ibi siko abibona kuko avuga ko kuba umuntu yajyayo inshuro nyinshi nta kibazo kirimo mu gihe yaba yatojwe mu byiciro bitandukanye.

Asobanura ko nko mu gihe umuntu ari mu nzego ebyiri zitandukanye (urugero umuhinzi akaba n’umuyobozi w’umudugudu) kwitabira Itorero muri izo nzego zose nta kibazo kirimo kuko buri rwego rugira ibyo rutozwa byihariye bigamije gukemura ibibazo byihariye. Ati: “niba umuntu agiyeyo gatanu ni uko sosiyete imukeneye mu buryo butanu butandukanye, ni izindi mbaraga kuko aho akora hose baba bamukeneye.”

Abatoza badafite ubushobozi bwo gutoza: Ubwo Hon Niyongana Gallican yagezaga raporo kuri Sena yavuze ko abo baganiriye berekanye ko hari abatoza badafite ubushobozi bajya gutoza intore.

Rucagu ibi arabihakana kuko abatoza batoranywa bakuwe mu bigo na Minisiteri basanzwe bazi kandi bakora neza akazi kabo gahuye n’ibyo bazatoza kandi ngo na bo babanza guhugurwa uburyo bwo gutoza intore. Ati: “Twebwe dufata abo Minisiteri ziduha basanzwe mu kazi, keretse Minisiteri yarabahaye akazi batabishoboye kandi ntibyanashoboka kuko n’abayobozi bakuru ba za Minisiteri baba bahari bakaba bamwe mu batoza bakuru.”

Uyu muyobozi yagaragaje ko aho Sena yagaragaje ko NIC ifite intege nkeya biterwa n’ingengo y’imari. Ati: “Aho bagaragaje ko dufite intege nkeya haterwa n’amikoro, ni ukuvuga ko Raporo yabo yagiye kwa Minisitiri w’Intebe arabibona, ubwo rero inzego z’igihugu zizadufasha gukemura ikibazo cy’ingengo y’imari maze Itorero rirusheho kongera umurego mu bikorwa byaryo.”

Rucagu yavuze ko NIC imaze gutoza abantu basaga Miliyoni n’ibihumbi Magana atanu hatabazwe inshuro batojwe. Muri aba, Miliyoni yatorejwe ku rwego rw’uturere na ho ibihumbi 500 bitorezwa mu byiciro byihariye ari byo bibonekamo umuntu ushobora gutozwa inshuro nyinshi bitewe n’umusaruro sosiyete imukeneyeho.

makuruki.rw

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities