Raoul Nshungu
Perezida Paul Kagame yagaraagje ko uburyo bwagiye bukoreshwa n’ibihugu by’amahanga mu bibazo by’umutekano wa Afurika bwagiye bunanirwa, kuko ahanini nta ruhare Abanyafurika babigiragamo bityo ntagutegereza akavuye i Muhana.
Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu gutangiza inama iteraniye i Kigali kuva ku 19 – 20 Gicurasi 2025, yiga ku guteza imbere umutekano izwi nka (International Security Conference on Africa: ISCA), Perezida Kagame yavuze ko Afurika mu gushaka ibisubizo ku mutekano wayo bidakwiye gutegereza ak’I muhana.
Agira ati “Iyi nama ntiziye igihe gusa, ahubwo yari yaratinze cyane. Ahazaza h’Afurika, by’umwihariko mu birebana n’amahoro n’umutekano, ntihaboshobora kugurwa hanze.”
Perezida Kagame yagaragaje ko imikoranire hagati y’ibihugu ari ingenzi mu kubaka umutekano uhamye. Ati “N’iyo waba ufite uburyo buhamye wubatse iwawe, uyu munsi nta gihugu cyakwihaza ku mutekano mu gihe cyabaye nyamwigendaho. Ntacyo.”
Perezida Kagame akomeza agira ati “Mu gihe kinini umutekano wacu wabaye umutwaro wo kwikorerwa n’abandi mu gihe twashyizemo ubushobozi buke. […] Ibi nta musaruro byatanze haba kuri Afurika n’Isi muri rusange.”
Perezida Kagame kandi yagaragaje ko Afurika ifite inkingi zigera kuri 3 zo kubakiraho kugira ngo Afurika ikore ibikenewe. Agira ati “Dufite inkingi eshatu zo gushyira mu bikorwa, icyambere ni ukubigira ibyacu, ntidukwiye kwinubira ibibazo twatejwe n’abo hanze nyamara ari twe twaremye impamvu zibitera.”
Umuyobozi Mukuru w’Inama Njyanama ya ISCA, Moussa Faki Mahamat, ashima u Rwanda rwemeye kwakira iyi nama, ashimangira ko igiye kuba urubuga rwiza rwo kuganiriramo uko Afurika yakwicungira umutekano.
Iyi nama irimo abahanga mu bijyanye no gucunga umutekano, abayobozi b’ibihugu na za guverinoma, abafata ibyemezo, imiryango itegamiye kuri leta, abakuru b’ingabo, abapolisi, abashakashatsi n’abandi bo mu nzego z’umutekano n’impuguke ziturutse mu bihugu birenga 60.
