Muri Mutarama 2018, u Bufaransa buzamurika ku nshuro ya gatatu Isuzuma Ngarukagihe ku Burenganzira bwa Muntu (Universal Periodic Review), ni muri urwo rwego Loni igaragarizwa ko u Bufaransa bwarenze ku mategeko mpuzamahanga ku birebana na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Ibuka ku wa 29 Kamena 2017, rivuga ko Urugaga rw’imiryango yiyemeje gushakisha no gushyikiriza ubutabera abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda baba mu Bufaransa (CPCR) rwagejeje ku Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu impungenge zarwo z’uko u Bufaransa bwarenze ku mategeko mpuzamahanga ku birebana na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibuka, Impuzamiryango irengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yatangaje ko ishyigikiye kandi isangiye ibitekerezo na CPCR ku mpungenge yagaragaje, Ibuka yakanguriye kandi Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu ndetse n’ibihugu byose bigize Umuryango w’Abibumbye guha agaciro impungenge zagaragajwe na CPCR no gufata imyanzuro hashingiwe ku byo yifuza ko bishyirwa mu bikorwa.
Perezida wa Ibuka Dr Jean Pierre Dusingizemungu yagize ati “Turahamagarira Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu n’ibihugu byose bigize Umuryango w’Abibumbye kwemera uruhare abayobozi b’Abafaransa bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi no gufata ingamba hashingiwe ku mategeko y’igihugu n’andi mpuzamahanga. Ikindi, turasaba Ubufaransa kohereza mu Rwanda cyangwa kuburanisha Abanyarwanda bakurikiranweho uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje guhabwa ubwihisho n’U Bufaransa.”
Ibuka irasaba:
- Ko u Bufaransa bushyira ahagaragara amadosiye yose afite aho ahuriye na Jenoside;
- Ko u Bufaransa bwubahiriza amategeko mpuzamahanga, bukohereza mu Rwanda Abanyarwanda bose bakurikiranweho uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi
- Ko u Bufaransa bwubahiriza amategeko mpuzamahanga, bukaburanisha Abanyarwanda bakurikiranweho uruhare bagize muri Jenoside bari ku butaka bw’Ubufaransa; ndetse
- Ko u Bufaransa bukorana n’u Rwanda kugira ngo abagizweho ingaruka na Jenoside bamenye ukuri kw’ibyabaye mu rugendo barimo rw’ubumwe n’ubwiyunge.
Isuzumana Ngarukagihe ku Burenganzira bwa Muntu (Universal Periodic Review) ni uburyo bwo gusuzuma mu gihe runaka uko ibihugu byose 194 bigize Umuryango w’Abibumbye byubahiriza uburenganzira bwa muntu. Intego nyamukuruy’iri suzuma ni ukunoza ireme ry’uburenganzira bwa muntu muri buri gihugu hagamijwe ingaruka nziza ku batuye isi.
Panorama
