Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu karere ka Huye bagaragaza ko ifatwa rya Brig Gen Gakwerere Jean Baptiste ari intambwe iganisha ku butabera kuko yagize uruhare runini muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu yari Perefegitura Butare.
Perezida wa IBUKA muri Huye, Theodate Siboyintore, yabwiye RBA ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babona ifatwa rya Brig Gen Gakwerere nk’intambwe iganisha ku guca umuco wo kudahana. Yavuze ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bishimiye ifatwa rya Brig Gen Gakwerere Jean Baptiste, wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR uheruka gushyikirizwa u Rwanda.
Agira ati “Ifatwa rye, nubwo ryanyuze mu nzira zigoranye, ni ikintu gikomeza kugaragaza ko Jenoside ari icyaha kidasaza kandi bigaragaza ko Leta y’Abanyarwanda idashyigikiye Abajenosideri kandi aho bari hose bazafatwa.”
Brig Gen Gakwerere n’abandi barwanyi 13 ba FDLR boherejwe n’Umutwe wa M23 mu Rwanda, tariki ya 1 Werurwe 2025, banyujijwe ku Mupaka Munini (La Corniche) i Rubavu.
Bafatiwe ku rugamba mu ntambara hagati ya M23 n’Ihuriro rikorana n’Ingabo za DRC, FARDC zirimo Ingabo z’Abarundi, iza SAMIDRC, abarwanyi ba FDLR, Wazalendo n’abacanshuro bo ku Mugabane w’u Burayi.
Brig Gen Gakwerere Jean Baptiste yavukiye mu yahoze ari Selire Nyakirambi, Komini Shyorongi muri Kigali Ngari. Ni ho yakuriye mbere yo kwinjira mu Ngabo za FAR.
Nk’uko RBA dukesha iyi nkuru ibitangaza, kuri uyu musozi haracyariyo bamwe mu bamuzi neza mu kubyiruka kwe gusa ngo bamuheruka mbere y’uko yinjira mu gisirikare.
Mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, Gakwerere na ho baramuzi. Yari Umuyobozi wungirije mu Ishuri ryigishaga Ba Ofisiye bato (ESO/Butare). Aha ni na ho Jenoside yakorewe Abatutsi yasanze ari.
Abahamuzi bavuga ko yari umwe mu bakangurambaga b’urubyiruko rw’Interahamwe ndetse yagize uruhare rukomeye.
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Huye, Theodate Siboyintore, yavuze ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Gakwerere, yari afite ipeti rya ‘Lieutenant’ ndetse yari nimero ya gatatu mu bayoboraga ESO, Ishuri ryigisha Aba-suzofisiye i Butare.
Yagize ati “Yabaga muri ESO, hari muri Perefegitura ya Butare. Ari mu bagize uruhare mu gushishikariza Interahamwe kurema imitwe yitwara gisirikare hano mu cyahoze ari Komini ya Ngoma, ariko cyane cyane kuko ishuri ryari aha byafataga Perefegitura yose.’’
Yavuze ko kuri za bariyeri zari mu Mujyi wa Butare, inyinshi ni we waziyoboraga ndetse anatanga amabwiriza y’abagomba kwicwa.
Ati “Yagiye mu bantu bagiye gutwara Gicanda, ahandi avugwa ni mu bana biciwe muri Groupe Officiel de Butare. Urupfu rwa Perefe [Habyarimana Jean Baptiste] na ho bamuvugamo ariko akavugwa mu rupfu rw’abana 25 biciwe kuri Emaus. Avugwa mu bitero byinshi bitandukanye byagiye biba hano, nk’umuntu wari nimero ya gatatu, yari umuntu ufite ubukana bukabije, afite n’amakuru ahagije kuri Jenoside.’’
Brig Gen Gakwerere avugwa no mu basirikare boherejwe na Capt Nizeyimana Ildephonse mu rugo rw’Umwamikazi Rosalie Gicanda, tariki ya 20 Mata 1994, baramwica.
Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR wemeje ko Brig Gen Gakwerere Jean Baptiste yari mu buyobozi bukuru bwawo. Byatangajwe nyuma y’uko Umuvugizi w’Ingabo za DRC, Gen Maj Sylvain Ekenge, yari yatangaje ko atabaga mu gihugu cyabo.
Brig Gen Gakwerere wafatiwe mu Mujyi wa Goma muri Mutarama 2025, yakunze kugenda ahindagura amazina kuko hari aho yiyitaga Sibomana Stany, Sibo Stany na Julius Mokoko.
