Mu bigo by’amashuri abanza hirya no hino mu Mujyi wa Kigali ubwo hatangizwaga umwaka w’amashuriwa 2022 -2023, ku itariki 26 Nzeri 2022, babyeyi benshi bagaragaye ku bigo baherekeje abana kugirango batangire umwaka mu mudendezo.
N’ubwo bimeze bityo,hagiye habonetse ibibazo bishingiye ku myitwarire ya bamwe mu bayobora ibigo batangiye kuzamura ibiciro bya serivise zimwe na zimwe mu nyungu bwite z’abayobozi.
Mu karere ka Gasabo, twaganiriye n’ababyeyi bafite abana biga mu mashuli abanza mu kigo cyigenga ariko gifitanye imikoranire naLeta, bamwe muri bo batangarije Panorama ko babishyuje amafaranga y’ubwisungane mu buvuzi angana n’ibihumbi 10 mu gihe mbere bajyaga bishyura ibihumbi 5 by’amanyarwanda gusa.
Bagira bati “Uru ni urugero rwiza kandi rufatika rwa bamwe mu bayobozi barimo gutekinika bareba uburyo bakongera amafaranga bagamije n’ ubundi kuvuguruza ya gahunda ya Leta yokorohereza ababyeyi mu kwigisha abana, nk’ ukoMinisiteri y’ uburezi yari yabitegetse.”
Undi we yagize ati “Twatunguwe no kubona batwaka amafaranga ibihumbi icumi ngo ay’ibiza. Tubajije ibyo biza ibyo ari byo badusubiza ko ari uko bimeze. Murumva ko banyuranya n’amabwiriza ya Leta.”
Aba babyeyi batandukanye bakomeje kandi kuvuga ko batangiye guhura n’amananiza menshi nko gutegekwa kuzana umubare mwinshi w’amakayi mu gihe bitari ngombwa, kandi ayo makayi akaba agomba kugurirwa mu kigo utayakura hanze ngo bayakire.
Abandi bo bavuga ko umuvuno wanyuze mu kugura impuzankano zahanitswe ibiciro kuko hari aho umupira w’imbeho mu ntara y’amajyepfo ugura 15000Frw.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi cyatangiye ubugenzuzi mu mashuri harebwa niba gahunda yatanzwe na Guverinoma yubahirizwa uko iri. Amabwiriza ya Minisiteri y’uburezi akavuga ko umuyobozi w’ishuri uzarenga ku murongo watanzwe azabihanirwa.
Ese kongera abarimu imishahara bifite aho bihuriye no kugabanya amafaranga y’ishuri?
Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zo kongera imishahara y’abarimu mu mashuli abanza n’ayisumbuye igamije ko bakora akazi kabo n’umurava.
Ibi byari mu rwego rwo gushaka ingaruka nziza mu ivugururwa ry’ireme ry’uburezi ryakomeje kunengwa, bamwe mu bayobora ibigo bahangayikishijwe n’indonke babonaga ku mafaranga ababyeyi batanga yo kugaburira abana ku ishuri, amafaranga y’ubwishingizi mu buvuzi, amafaranga y’impuzakano (uniforms) haravugwamo kuriza ibiciro inshuro zirenze ebyiri.
Bishoboka ko harimo abantu batigeze bishimira kuba mwalimu yongerewe umushahara bitewe n’uko bari basanzwe bavoma hafi ku mafaranga bavana mu mifuka y’ababyeyi bya hato na hato.
Kugeza magingo aya, rero harimo inyungu runaka z’abayobora ibigozaburijwemo ubwo Minisiteri y’uburezi yatangazaga umubare ntarengwa w’amafaranga y’ishuri agomba gutangwa.
Mu gihe harimo ibitanyuze ababyeyi bafite abana biga ku bijyanye n’amafaranga bashobora kwakwa mu buryo budasobanutse bashobora kwandikira Minisiteri kuri email: infomineduc@gov.rw cyangwa se bagahamagara ku murongo utishyurwa 2028.
Gaston Rwaka
