Mu mwaka ushije wa 2016 Leta y’u Rwanda yemeje Igiswahili nk’ururimi rwa kane rugomba gukoreshwa mu buzima bw’umunyarwanda. Kuva iki cyemezo cyafatwa, abanyarwanda ndetse n’abandi bose bakunda Igiswahili n’u Rwanda muri rusange, ntabwo barasobanukirwa neza impamvu, uburyo, imiterere ndetse n’ukuntu icyo cyifuzo cyagerwaho n’igihe cyashyirirwa mu bikorwa ngo kibe impamo.
Abanyarwanda bamenyereye ko “imvugo ariyo ngiro” kandi nk’uko biri mu ndirimbo yubahiriza igihugu bati “Ijabo ryawe riguhe ijambo”.
Abakurikiranira hafi Politiki y’u Rwanda, haba mu karere rurimo cyangwa amahanga, bemeza ko Perezida Paul Kagame afatwa nk’umukuru w’igihugu w’intangarugero muri byinshi no gushyira mu bikorwa icyo yavuze cyangwa yiyemeje.
Bemeza ko mu gihe gito Igiswahili mu Rwanda kizabera urugero rwiza ibindi bihugu mu bwisanzure bw’akarere k’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba (EAC) na Afurika yose muri rusange ifata ururimi rw’Igiswahili nk’indangamuntu n’indangagaciro ye, mu kwiteza imbere mu buhahirane, mu bwisanzure, mu mibereho ya buri munsi, akazi, uburezi, ubucuruzi, ubukerarugendo n’ibindi abantu bahuriraho mu buzima.
Iki gikorwa rero cyo guteza imbere imikoreshereze y’ururimi mu Rwanda, mu karere no muri Afurika ntikigomba gucecekwa cyangwa ngo abantu bakibazeho byinshi bategereje ahubwo kigomba kuva mu madosiye, mu mvugo kikajya mu ngiro kugira ngo kigeze abanyarwanda ku iterambere n’ubwisanzure mu gihugu no mu karere kose.
Inshingano cyangwa ibikorwa byashingirwaho n’ibyagaragajwe mu bushakashatsi mu by’indimi n’imyumvire y’abantu ni ibi bikurikira:
- Gushyiraho itegeko rigasohoka mu igazeti ya Leta
- Gukoresha ibiganiro mbwirwaruhame ku maradiyo, Televiziyo n’ibinyamakuru mu gusobanurira abanyarwanda inyungu n’impamvu zo kwiga no kumenya urwo rurimi.
- Gushyiraho Komisiyo y’igihugu ishinzwe Igiswahili yo kumenyekanisha, gukangurira, gutegura no guteza imbere imyigire n’imikoreshereze y’urwo rurimi ku banyarwanda bose, abakuru n’abato, abize n’abatarize, mu mijyi no mu byaro n’ibindi…
Mu gihe cy’umwaka umwe gusa icyo cyemezo cya Leta gifashwe, hari ibimaze gukorwa n’abantu ku giti cyabo, bafite ubushake bwo gukorera igihugu n’abanyarwanda mu guteza imbere umuco, imyumvire, ururimi, ubufatanye n’ubwisanzure bwo mu karere n’iterambere rirambye ry’abanyarwanda, n’ubwo Leta itaratanga icyerekezo gitomoye muri urwo rugamba, hari abafashe iya mbere bakaba bamaze gushyiraho:
- Ihuriro ry’abanyamakuru bakoresha Igiswahili mu Rwanda (WAKIRWA).
- Ihuriro ry’abarimu bigisha Igiswahili mu mashuri yisumbuye na za kaminuza.
- Ubufatanye hagati y’umukomiseri w’umukorerabushake wa Komisiyo nyafurika y’indimi (ACALAN) na Kaminuza y’ubukerarugendo n’ubucuruzi (UTB), kwigisha ingeri zitandukanye n’abandi.
- Gahunda zo kwandika ibitabo n’izindi mfashanyigisho n’ibindi…
Hari byinshi byavugiwe kandi birimo gukorwa mu mahuriro y’abanyeshuri n’abafatanyabikorwa n’impuguke mu by’ururimi rw’Igiswahili nka:
- CHAUKIDU: Chama cha Ukuzaji wa Kiswahili Ulimwenguni (World Kiswahili development Association)
- ACALAN: African Academy of Languages
- EAKC: East African Kiswahili Commissioner
- Bayreuth Kiswahili Colloquium (Germany)
Hari kandi igitekerezo cyo guhuza abafatanyabikorwa n’abakoresha Igiswahili bagahurizwa hamwe bakaganira ku cyakorwa ngo icyo cyemezo cya Leta cy’Igiswahili n’imikoreshereze yacyo ishyirwe mu bikorwa, kibere Akarere n’amahanga urugero nk’uko impuguke y’umunyakenya Prof. Ken Walibora, uzwi cyane mu karere kubera ubwanditsi n’ubunyamakuru yanditse muri The East African ati “mwitegure urugero rw’Igiswahili mu Rwanda, kizakizwa no gutezwa imbere mu karere kose n’umugabo w’icyitegererezo mu buyobozi bwa Afurika Paul Kagame”.
Ni byiza ko abatuye akarere k’umugabane wa Afurika batega amaso kuri icyo cyemezo cyafashwe n’u Rwanda ku bijyanye n’Igiswahili ariko ni byiza ko nk’uko uwahoze ari Perezida wa Amerika John Kennedy yavuze ati “Mbere yuko ubaza icyo Leta ikora, banza wibaze wowe ubwawe icyo wikorera n’icyo ukorera bagenzi bawe”.
Reka buri wese akangukire no gukangurira mugenzi we ibyiza byo kwiga no kumenya gukoresha ururimi rw’Igiswahili mu iterambere ry’u Rwanda, Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) na Afurika muri rusange.
Karibuni tujifunze Kiswahili kwa maendeleo endelevu. Prof. Pacifique Malonga
Umushakashatsi mu by’indimi n’umunyamakuru wigenga.
E-mail: becos1@yahoo.fr
