Inzozi za APR zo gusakuma ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda zihagaritswe na Mukura Victory Sports nyuma yo kuyisezerera ku gitego cyo hanze mu mukino wo kwishyura muri kimwe cya kabiri cy’igikombe cy’amahoro.
Umukino wari utegerejwe n’abenshi mu bakunzi ba Ruhago hano mu Rwanda dore ko nyuma yo kunganyiriza 0-0 i Huye hibazwaga uri bube uwa mbere mu gukatisha itike y;umukino wa nyuma w’iri rushanwa .
Mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa gatatu tariki ya 08 Kanama 2018, APR yatangiye irusha mukura nk’ikipe iri mu rugo byaje kuyihira kuko ku munota wa gatandatu gusa yahise ibona igitego gitsinzwe na Twizeyimana Martin Fabrice ku mupira yarahawe na Ombolenga.
Igice cya mbere cyarangiye Mukura itabashije kwishyura gusa mu kugaruka mu kibuga ku munota wa 72 Mukura yakoze impinduka Ciza Hussein asimburwa na Nshimiyimana Ibrahim. Ibi bisa nk’ibyaje gutanga umusaruro kuko ku munota wa 77 Mutebi Rashid yahise yishyura igitego biba bibaye 1-1.
Amakipe yose yakomeje gusatirana ariko biba iby’ubusa kugeza ubwo ku munota wa 87, Manishimwe Emmanuel Mangwende wa APR yaje guhabwa ikarita y’umutuku nyuma y’aho yari yahawe umuhondo hakiri kare ku munota wa 5 gusa.
Umukino warangiye ari igitego 1-1 APR FC iba irasezerewe kubera igitego cyo hanze Mukura yabonye, Mukura ikaba itegereje ikipe iva hagati ya Rayon sports na Sunrise mu mukino urimo kubera kuri Stade ya Kigali.
Raoul Nshungu
