Mpereye ku nkuru ya vuba ubwo Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni aherutse mu Rwanda yashimiye Abanyarwanda uko bamwakiriye ubwo yageraga i Kigali yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo mu Muryango wa Commonwealth, CHOGM, yaberaga mu Rwanda.
Kuri uwo munsi tariki 23 Kamena 2022, nabwo, Perezida Museveni yabanje kugaragara ari ku mupaka wa Gatuna, ari gusuhuza abaturage bari baje kumwakira ari benshi ari nabwo yakirwaga na Minisitiri ushinzwe Ibikorwaremezo, Dr Ernest Nsabimana.
Ntabwo ari aho gusa, kuko kenshi iyo Museveni yageraga mu Rwanda mu butumire butandukanye abaturage bagiye bamwakirana ubwuzu bwinshi bitandukanye n’abandi bakuru b’ibihugu by’Afurika, Aziya, Amerika n’ahandi ku buryo umuntu yakwibaza ibanga afitanye n’Abanyarwanda cyane cyane abaciriritse.

Abanyarwanda bakirana umuneza Museveni kuko avuga ikinyarwanda?
Ntawahakana ko ururimi ari igikoresho gikomeye gishobora kunga, guhuza abantu ndetse kinabafasha mu buhahirane, imikoranire n’ubuzima bwabo bwa buri munsi.
Iyo Museveni avuga ikinyarwanda akakivugana n’abanyarwanda bituma barushaho kumwiyumvamo cyane kuruta uko bakumva uwundi mukuru w’igihugu utazi uru rurimi.
Iyo ngingo ijyanye n’ uko Museveni avuga ikinyarwanda neza kandi yemye bikora ku marangamutima y’ abanyarwanda bigatuma n’ Abanyayuganda batari bake bavuga beruye ko n’ubundi Museveni ari umunyarwanda.

Nari Uganda mu gihe Museveni yari yitabiriye CHOGAM 2022, Abanyayuganda benshi bakurikiranye itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga uburyo Museveni yakiriwe akigera ku mupaka wa Gatuna kugeza i Nyabugogo muri Kigali, bahise banzura ko ari umunyarwanda wuzuye ndetse akaba yageze iwabo.
Nyuma y’imyaka 5 atahakandagira, Museveni na we ntabwo yigeze ahisha ko yishimiye cyane uburyo yakiriwe mu Rwanda n’ubwo atigeze atangaza cyane ko yari afite ingingo zitandukanye Uganda itavugagaho rumwe n’iki gihugu cy’igituranyi, kandi bafitanye amateka menshi akomeye ashingiye mu ntambara zo kwibohora ku mpande zombi.
“Akebo kajya iwa mugarura”
Abanyarwanda bafashije Museveni kugera ku ntego ze batanga ubuzima bwabo. Kuba na we ashobora kuba yarabafashije nta gitangaje kirimo!, ariko iyo Museveni aryaryanye n’ abo agomba kuzuzunya nabo aba atanze icyuho.
Reka nizere ko bitazamera nka rya sezerano yagiranye na nyakwigendera Juvenal Habyarima ubwo yagiraga ati “Nta mwanzi uzatera u Rwanda avuye iwanjye.”
Ntekereza ko umuhungu wa Museveni, Gen. Kainerugaba Muhoozi amaze kuba umugabo nyawe koko! Yarebye kure agira se inama yo kumwibutsa ko icyo apfana n’umunyarwanda kiruta icyo bapfakirimo imyumvire ya politike, agasuzuguro, ubwibone…
Igihe kinini Gen Kainerugaba Muhoozi yaje mu Rwanda ntibuza kwandika ubutumwa bushimira Perezida Paul Kagame amwita Sewabo (Uncle). Avuga ko i Rwanda ari iwabo, ndetse akanagaragaza amateka meza y’imiyoborere mu Rwanda.
Iyo uri Uganda nta muturage waho uvuga nabi umunyarwanda cyangwa ngo amufate nk’umwanzi kandi na none mu Rwanda ni uko, nta munya-Uganda ufatwa nabi cyangwa se abihorwe mu Rwanda. Byose bitangirira mu iperereza na politike, niyo mpamvu rero bigomba kuharangirira bityo umuturage agahumeka umwuka mwiza urangwa n’ituze, ubwisanzure, kwidegembya no kugenderana.
Umusomyi wa Panorama.rw
