Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ikigo gishinzwe ubucukuzi ntikizi nyir’ikirombe cyaguyemo abantu 6 muri Huye

Ikigo gishinzwe mine, peteroli na gaz mu Rwanda kivuga kitaramenya umuntu wakoreraga ubucukuzi mu kirombe cyaguyemo abantu 6 mu Karere ka Huye.

Kugeza ku wa 23 Mata 2023, iminsi ine irashize aba bantu baguye muri iki kirombe giherereye mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye. Inzego zinyuranye ziri gukora ibishoboka byose ngo aba bantu bashakishwe ariko kugeza ubu ntibaraboneka.

Ikigo gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, cyabwiye RBA dukesha iyi nkuru, ko nyiri iki kirombe ataramenyekana. Gusa kivuga ko uwari gapita wahembaga abacukuzi yamaze gutoroka.

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru ni bwo iyi sanganya yamenyekanye. Bucyeye bwaho nibwo imirimo yo gushakisha abo bantu batandatu yatangiye, barimo abanyeshuri batatu bigaga mu mashuri yisumbuye.

Kugeza ubu imashini zisanzwe 2 zikora imihanda ni zo ziri kwifashishwa, aho zikora ijoro n’amanywa. Ni igikorwa bigaragara ko kigoye, kuko abaturage muri aka gace bavuga ko uburebure bw’umwobo abo bantu baguyemo ufite metero 100 z’ubujyakuzimu, ikintu gishobora gukomerera abari gushakisha abo bantu.

Kugeza ubu nta rwego na rumwe rurerura ngo rutangaza nyiri iki kirombe ndetse n’ubwoko bw’amabuye y’agaciro yahacukurwaga. Abaturage bo bavuga ko ubu bucukuzi butemewe n’amategeko bumaze imyaka 4, ndetse n’inzego z’ibanze muri aka gace zisanzwe zibuzi. 

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu imashini ebyiri ziracyagerageza gushaka inzira yazigeza ku mwobo winjiriwemo n’abo baturage ubwo baheragamo kuwa Gatatu nimugoroba.

Muri uyu mugoroba izi mashini ziri gucukura zicaniwe hakoreshejwe moteri irimo gucana amatara kugira ngo amurikire imashini zirimo gukora akazi ko gucukura.

Abaturage na bo ni benshi mu mirima ikikije iki kirombe ndetse ngo hari icyizere ko bakurikije aho imirimo igeze aba bantu bagwiriwe n’ikirombe bashobora kuza kuboneka.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities