Ikipe y’umupira w’amaguru (Mini-football) yo mu karere ka Gatsibo, Gatsibo Football Academy, yegukanye igikombe na sheki ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, mu irushanwa ryateguwe na Bralirwa, ibinyujije mu kinyobwa cya Turbo King.
Ku wa 9 Nzeri 2018, hasojwe irushanwa ryabaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda ry’umupira w’amaguru ukinwa n’ikipe y’abakinnyi batanu “Five-a-side football”, umukino ukinirwa mu kibuga kidasanzwe, ikipe igizwe n’abakinnyi barindwi, batanu muri bo ari bo bari mu kibuga.
Umutoza wa Gatsibo Football Academy, Ntirenganya Jean de Dieu, mu kiganiro n’Ikinyamakuru Panorama yadutangarije ko gushyira hamwe no gukora imyitozo ari byo byabahesheje intsinzi.
Agira ati “Intsinzi yavuye ku gushyira hamwe no gukorera hamwe nk’ikipe no gukora imyitozo. Twishimiye cyane kuba uwa mbere kuko gutwara igikombe birashimisha. Ariko kandi icyadushimishije kurushaho ni uko twahesheje ishema akarere kacu ka Gatsibo ndetse n’Intara y’Iburasirazuba. Igihembo tubonye kiradufasha gutekereza imishinga ibyara inyungu tuzakora ariko kandi dukomeze n’ikipe yacu, duharanira gutera imbere.”
Kapiteni w’ikipe ya Gatsibo Munyaneza Etienne, yavuze ko ku ikubitiro batabashije guhita baha agaciro iri rushanwa kuko batari barizi ariko nyuma babikora nko kugerageza gushakisha imifuniko bariyandikisha. Batangiye bakina n’amakipe yo muri Gatsibo bayakuramo, baza no gutsinda ku rwego rw’intara barayiserukira, birangira begukanye intsinzi ku rwego rw’igihugu.
Kwiyandikisha muri iri rushanwa byasabaga kuba wegeranyije nibura imifuniko y’ikinyobwa cya Turbo King itari munsi y’ijana. Hiyandikishije amakipe 140 hirya no hino mu gihugu ahera mu majonjora y’ibanze mu turere, haboneka 16 ahagarariye uturere na yo arahura haboneka imwe ihagarariye buri ntara.
Amakipe atanu yitwaye neza arimo Muhanga yari ihagarariye Intara y’Amajyepfo, Rusizi yavuye mu Burengerazuba, Gatsibo yo mu Burasirazuba, Gicumbi yo mu Majyaruguru ndetse na Gasabo yo mu Mujyi wa Kigali.
Imikino ya nyuma ku rwego rw’igihugu yabereye ku kibuga cya Ferwafa i Remera ku Cyumweru tariki ya 9 Nzeri 2018, igikombe cyegukanwa n’ikipe yo mu karere ka Gatsibo itsinze iya Muhanga ibitego bitatu kuri bibiri (3-2).
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye no gutera inkunga muri Bralirwa, Samputu Patrick, aganira n’itangazamakuru, yavuze ko ku nshuro ya mbere irushanwa ryari ribaye ryagenze neza kandi umwaka utaha rizarushaho kuryoha.
Yagize ati “Ni igikorwa cyagenze neza kandi abantu baracyishimiye, aho twagiye mu ntara zose z’igihugu. Bagiye badusaba ko cyaba ngarukamwaka kandi natwe turifuza kukigira kinini kurushaho.”
Yavuze ko ubwitabire bwabaye bwinshi kurenza uko babitekerezaga ikaba ari nayo mpamvu izatuma umwaka utaha ryongererwa imbaraga kandi rikagera n’aho uyu mwaka bitakunze ko rigera.
Hiyandikishaga amakipe y’abatarabigize umwuga badafite n’icyiciro bakinamo mu marushanwa ya FERWAFA, bagasabwa kwerekana ibyangombwa by’abakinnyi barindwi kuri buri kipe kandi ntawe uri munsi y’imyaka 18. Iyo kipe ikaba nibura yarabashije gukusanya udufuniko tutari munsi y’ijana twa Turbo King.
Ikipe ya mbere yahawe miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda hiyongeraho ibihumbi Magana atanu by’uko yabaye iya mbere mu ntara yayo, iya kabiri ihabwa ibihumbi Magana atanu hiyongeraho ibindi magana atanu by’uko yabaye iya mbere mu ntara naho izindi zitahana ibihumbi magana atanu imwe imwe.
Muri iri rushanwa rya Five-a-side football bakinaga iminota 40 harimo 20 y’igice cya mbere na 20 y’icya kabiri kandi ibipimo by’ikibuga gisanzwe bikaba byari byagabanyijwe.
Panorama

Gatsibo Football Academy yegukanye igihembo cyo ku rwego rw’intara n’icyo ku rwego rw’igihugu.
