Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Imikoreshereze y’ubutaka iracyari ikibazo

Hon. Byabarumwanzi Francois (PL), Dr Habineza Frank (DGPR), Ndangiza Madine (PDI) na Dr Ngabitsinze Jean Chrisostome (PSD) (Photo/Panorama)

Hirya no hino, haba mu cyaro cy’Umujyi wa Kigali, mu turere bihana imbibi ndetse n’uturere tugomba kuba imijyi yungirije umurwa mukuru hazamuka inyubako ubutitsa, ahandi harashyirwa inganda.

Imikoreshereze y’ubutaka ikomeje gutera inzego zinyuranye impungenge, kuko bigaragara ko ahagomba kubyazwa umusaruro huzujwe inyubako, ahandi na ho n’ubwo hari ibikorwa bihateganyirijwe hakamara imyaka hadatanga umusaruro.

Mu kiganiro MIC (Media Impacting Communities) ugenekereje mu Kinyarwanda ni Umuryango Nyarwanda w’itangazamakuru riharanira imibereho myiza y’abaturage) yateguye cyahuje abanyamakuru n’abahagarariye imwe mu mitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, ku wa kabiri tariki ya 24 Ukwakira 2017, muri Marasa Umubano Hotel ku Kacyiru.

N’ubwo haganirwaga ku matora aheruka y’umukuru w’igihugu n’icyo imitwe ya Politiki iteganya mu bihe biri imbere, hagarutswe ku kibazo cy’imiturire ifite umuvuduko udasanzwe, bigatera impungenge ko ubutaka buteganyirijwe guhingwa bushobora gushira mu gihe gito, bikagira ingaruka ku baturage nib anta gikozwe.

Hon. Byabarumwanzi François, wari uhagarariye ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu (PL), avuga ko ikibazo cy’imiturire koko giteye inkeke ariko kandi kijyana n’ubwiyongere bw’abaturage.

Atanga urugero ku mihanda Kigali-Muhanga, Kigali-Rwamagana na Kigali-Bugesera, uburyo imiturire yaho yibasiye ubutaka bubyazwa umusaruro.

Agira ati: “Ikibazo cy’imiturire gihangayikishije abantu benshi. Imisozi yuzuye amazu iragenda yiyongera, ari na ko ubutaka buhingwa bugenda bugabanyuka. Hakwiye kunoza uburyo bw’imiturire, abantu bakubaka bagana hejuru aho gukomeza kumara ubutaka bubyazwa umusaruro.”

Akomeza agira ati: “Iki kibazo kijyana n’ubwiyongere bw’abaturage buri ku muvuduko ukabije kandi ntikiraganirwaho bihagije. Aho ntidukwiye gufunga feri ku kubyara?”

Ndangiza Madine, Umunyamabanga Mukuru wungirije wari uhagarariye ishyaka ntangarugero muri Demokarasi (PDI) na we yunze mu rya Hon Byabarumwanzi avuga ko imiturire ari ikibazo koko ariko hari ibikwiye kunozwa.

Agira ati: “Hari igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali. Imijyi yungirije Umujyi wa Kigali ndetse n’Uturere nayo igombye kugira ibishushanyo mbonera kandi bikubahirizwa, hakagaragazwa ahagomba gukorerwa ubuhinzi n’ahagomba kubakwa. Ariko kandi twagombye kubaka amazu ajya hejuru no kubaka mu bibanza bito, mu rwego rwo kurondereza ubutaka.”

Dr Ngabitsinze Jean Chrisostome, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba n’Umunyamabanga mukuru w’Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’abaturage (PSD), avuga ko imikoreshereze y’ubutaka igombye kujyana n’ubwiyongere bw’abaturage, ndetse n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali kikajyana n’igihe.

Agira ati: “Mu ruhande rumwe, ubwiyongere bw’abaturage bushobora kuba imbogamizi, ariko kandi ku rundi ruhande ni igisubizo. Nta bushakashatsi burakorwa ngo bugaragaze ko ubwiyongere bw’abanyarwanda ari ikibazo ku mikoreshereze y’ubutaka.”

Akomeza agira ati: “Igishushanyo mboneza gikwiye guhuzwa n’ishusho y’ubukungu igihugu gishakwa. Ahantu haterejwe kubyazwa umusaruro mu bihe bitari ibya vuba, ntihakwiye kuba icyanya kitabyazwa umusaruro. Igihe hatarakoreshwa hakwiye guhabwa abaturage bakahabyaza umusaruro, kimwe no muri metero mirongo itanu z’igishanga hakwiye guhingwa imboga.”

Asoza agira ati: “Hakwiye igenamigambi rihuza ubukungu n’imiturire, ntihagire ubutaka bumara igihe budakoreshwa, kandi ibikorwa bihateganyirizwa atari ibya vuba.”

Dr Habineza Frank, Umuyobozi w’Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR), na we yunga mu rya bagenzi be avuga ko kubaka amazu bikwiye gukoranwa ubushishozi. Agira ati: “Hakwiye kubakwa amazu ajya hejuru, tukubaka ahantu hato hagatura benshi.”

Abitabiriye ikiganiro icyo bahurizaho ni uko ahimuwe abaturage hadakwiye kuba aho hatabyazwa umusaruro mu gihe ibikorwa bihateganyirizwa bizatangira mu gihe kitari icya vuba. Ikindi ni uko Leta yagombye gufata iya mbere, imidugudu y’icyitegererezo yo mu mujyi wa Kigali na yo ikubakwa mu buryo bw’amagorofa, mu rwego rwo kuzigama ubutaka bubyazwa umusaruro no gucunga imikoreshereze yabwo.

Rwanyange Rene Anthere

Hon. Byabarumwanzi Francois (PL), Dr Habineza Frank (DGPR), Ndangiza Madine (PDI) na Dr Ngabitsinze Jean Chrisostome (PSD) (Photo/Panorama)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities