Ihuririro nyarwanda ry’imiryango itegamiye kuri Leta mu kubungabunga ibidukikije RENGOF, irasaba inzego z’ibanze gukuraho ibihano bihabwa abaturage bangije umutungo kamere w’amazi, hagashyirwa imbaraga mu kwigisha abaturage akamaro ko kubungabunga ayo mazi.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho na Bwana Nzabonimpa Oscar, Umuyobozi w’Umuryango w’iguriro nyarwanda ry’imiryango itegamiye kuri Leta mu kubungabunga ibidukikije, RENGOF, mu nama yahuje abafatanyabikorwa b’iri huriro mu kumurika icyegeranyo cyerekana ingamba zo gushaka inkunga mu miryango nyarwanda yo kurengera ibidukikije.
Bwana Nzabonimpa avuga ko nubwo hakigaragara abaturage batarasobanukirwa akamaro ko kubungabunga amazi y’imigezi n’ibiyaga, ngo igisubizo cyabyo ntabwo ari ibihano.
Ati “Abaturage usanga baseta ibirenge mu bijyanye na metero zigenewe gusigara ku nkuka z’imigezi n’ibiyaga kuko hagenwe metero 10 ku migezi na metero 50 ku biyaga, uturutse ku mazi ugana imusozi, ariko usanga abaturage batabyubahiriza.
Birasaba rero ko hashyirwamo ingufu mu kubibumvisha no kubigisha, aho kugira ngo hakoreshwe ibihano nk’uko tubigenda bigaragara mu maraporo aturuka mu nzego z’ibanze.
Iki kibazo kandi cyo kuba abaturage batarumva neza akamaro ko kubungabunga amazi cyagarutsweho Dr. Nkurunziza Emmanuel, Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe umutungo kamere.
Yagize ati “Haracyari ikibazo mu kubungabunga umutungo kamere w’amazi, kuko mu gihugu cyacu hasohokamo amazi menshi kigasigara gifite make, bityo tukaba twarafashe ingamba zo gufata amazi binyuze mu bikoresho bifata ay’imvura no kubaka ingomero zitanga umuriro zikuhira imyaka; kandi izo ngamba zatangiye gushyirwa mu bikorwa mu turere dutandukanye, ndetse n’imigezi imwe n’imwe irimo nka Sebeya na Nyabarongo, ubu ifashwe neza ku bufatanye n’iyi miryango itegamiye kuri Leta; kandi tuzanakomeza gufatanya na yo mu bindi bikorwa bijyanye no kubungabunga ibidukikije.”
RINGOF isanzwe ifatanya na Leta mu bikorwa bitandukanye byo kubungabunga ibidukikije birimo nko Kwigisha abaturage kubungabunga ibidukikije, imishinga igamije gutera amashyamba, imishinga igamije kubungabunga ishyamba rya Gishwati, imishinga igamije kubungabunga ubutaka, imishinga igamije kubungabunga imigezi n’ibiyaga, imishinga ifasha abaturage gukora amaterasi y’indinganire n’ayikora n’ibindi bikorwa bitandukanye.
Ibi ni byo bituma u Rwanda ruza mu bihugu biri ku isonga mu kubungabunga ibidukikije mu karere k’ibiyaga bigari.
Pascy

Abitabiriye inama bifuza ko hakurwaho ibihano bihabwa abonona amazi ahubwo bakwiye kwigishwa kurushaho akamaro k’imigezi n’ibiyaga

Dr Nkurunziza Emmanuel, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe umutungokamere (RNRA)
