Imiryango y’abasore b’Abanya-Kenya bashutswe bakajyanwa kurwana ku ruhande rw’u Burusiya mu ntambara irwana na Ukraine, ku wa kane yakoze imyigaragambyo mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi, isaba Leta gutabara ikabafasha gusubiza abana babo mu gihugu.
Aba baturage bitwaje amafoto y’abana babo, bamwe muri bo bakaba barakomerekeye mu mirwano mu gihe abandi baburiwe irengero.
Muri iyi myigaragambyo kandi basabye Inteko Ishinga Amategeko gushyiraho itegeko ribuza gushakira Abanya-Kenya kujya kurwana muri iyi ntambara y’u Burusiya burwanamo na Ukraine.
Odhiambo Ojiro, ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi mu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu witwa Vocal Africa, yavuze ko bashaka ko Leta ya Kenya ireka guceceka iki kibazo kandi kizwi.
Yavuze kandi ko basaba ko abayobozi ba Leta bagomba guhura n’imiryango y’abo basore vuba bishoboka kugira ngo harebwe uko Abanya-Kenya bari mu Burusiya bose bagarurwa mu gihugu, baba bakiri bazima cyangwa barapfuye.
Raporo y’ubutasi yashyikirijwe Inteko Ishinga Amategeko n’umuyobozi w’Abadepite, Kimani Ichung’wah, yagaragaje ko hari bamwe mu bayobozi ba Leta ya Kenya bafatanyije n’abari mu Burusiya ndetse n’ibigo bishakira abantu akazi mu gushuka Abanya-Kenya bakajyanwa ku rugamba.
Leta ya Kenya iherutse gutangaza ko Abanya-Kenya barenga 1,000 bamaze gushorwa mu gisirikare cy’u Burusiya bakajyanwa kurwana muri Ukraine, kandi ko nibura 89 muri bo bakiri ku rugamba. Yemeje kandi ko umuntu umwe amaze gupfa, mu gihe abandi 39 bari mu bitaro bari kuvurirwamo ibikomere byatewe n’intambara, ni mugihe 28 baburiwe irengero, mu gihe hari n’abamaze gusubira muri iki gihugu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Musalia Mudavadi, yavuze ko ateganya kujya mu Burusiya mu biganiro bya dipolomasi bigamije guhagarika abantu bashuka Abanya-Kenya bakabajyana muri iyi ntambara.
Yongeyeho ko hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo Abanya-Kenya bafungiwe muri Ukraine nk’imfungwa z’intambara barekurwe, ndetse n’abakiri mu Burusiya bagarurwe iwabo.
Ni mugihe abaturage benshi bo muri iki gihugu bakomeje gusaba ko ababo bacyurwa nkuko babitangarije ikinyamakuru BBC.
Monica Wanjiku Gwere, nyirakuru wa Isaac Kungu w’imyaka 28 wagiye mu Burusiya mu 2025, yavuze ko yifuza ko umwuzukuru we agarurwa mu gihugu, yaba ari muzima cyangwa yarapfuye. Yavuze ko Perezida wa Kenya akwiye kumenya ko imiryango myinshi iri mu gahinda kenshi kubera abana babo bajyanywe muri iyo ntambara.
Evans Jumba, se wa Nickson Nyabuti uri mu Burusiya yabwiye BBC, yavuze ko Abanyakenya nta ruhare bagombaga kugira muri iyo ntambara. Yagaragaje ko benshi mu basore bajyanyweyo badafite amahugurwa ya gisirikare cyangwa aya Polisi, bityo ko bidashoboka ko umuntu yitoza icyumweru kimwe cyangwa bibiri gusa agahita ajya kurwana mu gisirikare gikomeye nk’icy’u Burusiya.
Imiryango y’abo basore ikomeza ivuga ko abantu bagize uruhare muri iki gikorwa bagomba gukurikiranwa n’ubutabera, bashinjwa ibyaha birimo gucuruza abantu, gushaka abasirikare ku gahato ndetse no kurenga ku mategeko mpuzamahanga arengera uburenganzira bw’abakozi n’uburenganzira bwa muntu.
Kugeza ubu abantu babiri b’Abanya-Kenya bamaze gushyikirizwa inkiko bashinjwa icyaha cyo gucuruza abantu muri iki kibazo.










































































































































































