Connect with us

Hi, what are you looking for?

Inkuru nyamukuru

Imwe mu nkura ziherutse kuzanwa yahitanye umutoza w’abazicunga

Amakuru ava muri Pariki y’Akagera aremeza ko umugabo umwe (w’umuzungu) watozaga abashinzwe gukurikirana izi nyamaswa, Inkura, yamusaritse ihembe ikamuhitana ari mu kazi ku manywa yo ku wa kabiri tariki ya 7 Kamena 2017.

Iyi nkura iri mu ziherutse kuzanwa mu Rwanda. Izi nyamaswa zikaba zarazanywe mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo no kurengera urusobe rw’ibidukikije nyuma y’imyaka 10 izi nyamaswa zicitse mu Rwanda.

Jes Gruner Umuyobozi wa Park y’Akagera yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko ahuze cyane atahita aduha ayo makuru.

Uwishwe n’Inkura ni umwe mu bazungu bazanye n’ikipe yo gukurikirana izi Nkura z’umukara ariko akanatoza abazasigara bazikurikirana.

Amakuru yemeza ko iyi nkura yamwishe ahagana saa tanu z’amanywa ahitwa Kirimbari muri Pariki y’Akagera nko ku gice cyegera Umurenge wa Mwiri.

Abakurikirana izi nyamaswa baba bagenda n’amaguru, igihe cyose bashobora gupfubirana nazo mu gihe habayeho kwibeshya aho ziherereye.

Inkura ni inyamaswa z’indyabyatsi ariko zishobora kugira amahane no kwivuna zikoresheje ihembe ryazo mu gihe zikeka ko ziri mu byago.

Source: umuseke.rw

Krisztián Gyöngyi wahitanywe n’imwe mu nkura ziherutse kuzanwa mu Rwanda (Photo/Courtesy)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities