Amakuru ava muri Pariki y’Akagera aremeza ko umugabo umwe (w’umuzungu) watozaga abashinzwe gukurikirana izi nyamaswa, Inkura, yamusaritse ihembe ikamuhitana ari mu kazi ku manywa yo ku wa kabiri tariki ya 7 Kamena 2017.
Iyi nkura iri mu ziherutse kuzanwa mu Rwanda. Izi nyamaswa zikaba zarazanywe mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo no kurengera urusobe rw’ibidukikije nyuma y’imyaka 10 izi nyamaswa zicitse mu Rwanda.
Jes Gruner Umuyobozi wa Park y’Akagera yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko ahuze cyane atahita aduha ayo makuru.
Uwishwe n’Inkura ni umwe mu bazungu bazanye n’ikipe yo gukurikirana izi Nkura z’umukara ariko akanatoza abazasigara bazikurikirana.
Amakuru yemeza ko iyi nkura yamwishe ahagana saa tanu z’amanywa ahitwa Kirimbari muri Pariki y’Akagera nko ku gice cyegera Umurenge wa Mwiri.
Abakurikirana izi nyamaswa baba bagenda n’amaguru, igihe cyose bashobora gupfubirana nazo mu gihe habayeho kwibeshya aho ziherereye.
Inkura ni inyamaswa z’indyabyatsi ariko zishobora kugira amahane no kwivuna zikoresheje ihembe ryazo mu gihe zikeka ko ziri mu byago.
Source: umuseke.rw

Krisztián Gyöngyi wahitanywe n’imwe mu nkura ziherutse kuzanwa mu Rwanda (Photo/Courtesy)
