Ku wa gatatu tariki ya 26 Ukuboza 2018, abagize Inteko ishinga amategeko ya Isiraheli bemeje iseswa ryayo hamwe na Sena banemeza itegurwa ry’amatra azaba ku itariki ya 9 Mata 2019.
Nk’uko tubikesha Ijwi rya Amerika, abadepite bemeje uyu mushinga w’amatora nyuma y’uko ku wa mbere wari wemejwe n’abagize ubuyobozi bw’ishyaka riri ku butegetsi rya Benjamin Netanyahu.
Abayobozi b’ishyaka riri ku butegetsi kandi ntibashoboye guhuza ibitekerezo mu kwinjiza mu gisirikare abayahudi b’aba orthodoxe, na byo bikaba bigomba kuzakorerwa amatora.
Iki kinyamakuru kivuga ko ibitekerezo bituruka mu baturage, bigaragaza ko Netanyahu azatsinda amatora.
Panorama
