Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ahandi

Iran yateye Utwasi Ibiganiro na Amerika Byatangajwe na Perezida Trump

Ambasaderi wa Iran muri Egypt yatangaje ko igihugu cye kitigeze gisaba ibiganiro na America bigamije guhagarika intambara iri gukaza umurego mu Burasirazuba bwo Hagati. Yavuze ko amagambo yavuzwe na Perezida wa Amerika ko Iran yifuza ibiganiro atari ukuri.

Mojtaba Ferdousi Pour, uhagarariye Iran muri Egypt, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko ikibazo gikomeye gituma ibiganiro bidashoboka ari ukubura icyizere hagati y’ibihugu byombi.

Yagaragaje ko mbere habayeho ibiganiro bibiri byari bigamije kugera ku masezerano ajyanye na gahunda kirimbuzi ya Iran, ariko bikarangira bidatanze umusaruro ndetse intambara itangiye.

Uyu mudipolomate yavuze ko Iran idashobora kwizera ubuyobozi bwa Donald Trump, anenga cyane ibitero byagabwe ku gihugu cye byanasize hapfuye umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei. Yavuze ko ibyo bitero Iran ibifata nk’ibyaha bikomeye.

Yakomeje avuga ko Iran izafata ibirindiro bya gisirikare bya Amerika cyangwa ibya Israel biri hafi y’imipaka yayo nk’ibyagabwaho ibitero igihe cyose byazagaragara ko bikoreshwa mu kuyigabaho ibitero.

Yagize ati: “Niba hari ibirindiro bya Amerika biri hafi y’umupaka wa Iran kandi bikaba byifashishwa mu kuyigabaho ibitero, bizafatwa nk’ibyagomba kugabwaho ibitero byo kwihimura.”

Ambasaderi Ferdousi Pour yasobanuye ko intambara iri kuba itagarukira gusa ku mirwano ya gisirikare, ahubwo ko irimo n’ibindi bice byinshi birimo ibitero by’ikoranabuhanga ibizwi nka cyber attacks, intambara y’ubukungu ndetse n’iy’inyungu za politiki n’umutekano.

Ku bijyanye n’ubuyobozi bwa Iran, uyu mudipolomate yavuze ko gutora undi muyobozi w’ikirenga uzasimbura Khamenei bidakwiye gutinda cyane.

Hagati aho, Perezida wa Amerika Donald Trump yatangaje ko yagira uruhare mu kugena uzasimbura umuyobozi w’ikirenga wa Iran, mu gihe Amerika na Israel bikomeje kugaba ibitero bikomeye kuri icyo gihugu mu minsi itandatu ishize.

Mu gihe ibyo bitero bikomeje, Iran na yo yakomeje gusubiza igaba ibitero kuri Israel, ibirindiro bya Amerika ndetse no ku bindi bihugu byo mu karere bifitanye imikoranire na byo.

Kuruhande rw’uzasimbura Ayatollah, Trump yanagaragaje ko atashyigikiye Mojtaba Khamenei, umwe mu bantu bari kuvugwa nk’abashobora gusimbura se, Ali Khamenei.

Aya magambo ya Trump yatangajwe ku rubuga rwa Axios, bikaba byongeye guteza impaka ku ntego nyayo Amerika na Israel bifite muri iyi ntambara aho bamwe bibaza niba bashaka gusa guhindura politiki ya Iran cyangwa niba bafite umugambi wo guhirika ubutegetsi bw’icyo gihugu.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities