Ndagira nsanze naseruka,
Njye Nyir’uruhanga rw’umuhago,
Nyirimpesha y’Intambwe idasobanya
N’umuriri w’intore intoranywa
Ntangiye mpunga mu bisigo.
Ndumva Inganzo inkirigita
Mbwire mwese munyumva
Mwe ntore nziza muri hano
Nabo hirya nkumburwa
Nti mbese mwiriwe?
Ndabona ukwezi izuba ryejeje
Ndabona ukwezi kumuritse
Mazi umucyo utura mu misozi
No mu bishanga harabona
Dore Ukwakira turakize.
Dukize neza mbega we!
Intwari yacu yongeye
Rugira ayitiza ubushobozi
Bwo kurebera u Rwanda ibikenewe
Ndavuga intwari nziza byahamye
Perezida w’u Rwanda KAGAME PAUL.
Isabukuru nziza Nshongore
Manzi nziza izira ikizizi
Kuri izo nkingi horana intsinzi
Kirezi kiza kizira inenge
Reka ngukeshe bishyire kera
Kuri iyi tariki ni wowe simbi.
Wowe Rucyera Ibakwe bakwita
Kuri Izi ntambwe horana Imana
Wowe mubyeyi utagira uko usa
Wowe utubambatirira imfubyi
Wowe uzikikirira mu cyansi
Niwowe nshungu muri iri cumbi.
Ni wowe nshongore baririmba
Wowe amahanga ahora avuga imyato
Abanyarwanda watugize abasirimu
Ukaduha ijambo aho tugeze hose
Isabukuru nziza mfura y’u Rwanda.
Urubyiruko twese turagushima
Reka abasaza bararimba
N’abakecuru bo ku kabando
Dore abagore ngo baragutashya
Abo mu nteko no mu nzego
Ngo Impundu ziri kuvuga urwunge
23 Ukwakira yibarutse Intwari.
Reka mbicishirize ni byinshi
Nimubishaka muzansanga
I Huye aha ku Gicumbi
Ntavuga byinshi bikabacika
Ndabona umunsi ugana guca ikibu
Kandi aho nsha barancaka
Ngo mbavomere bace ingando.
Yari umusizi, usiga, aseka adasobanya amagambo,
Musangira akabisi n’agahiye mususurutse mu Rwagasabo
Umuhanzi w’umuhanga,
Rwamucyo rw’inkindi
NSENGIMANA Yohani
Isabukuru nziza y’amavuko kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME

Nsabimana Edmond
October 23, 2019 at 16:06
Happy birth day your Excellence President Paul Kagame. May God bless you!!!
Nsabimana Edmond
October 23, 2019 at 16:02
Isabukuru nzinza nyaguhorana Imana mubyeyi wacu President wa Republic!!!!