Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Itangazamakuru risabwa kwirinda imvugo zibiba urwango n’amacakubiri

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC: Rwanda Media Commission/Self-Regulatory Body), rirasaba abanyamakuru ndetse n’ibinyamakuru bitandukanye by’umwihariko ibikorera kuri murandasi, kwirinda imvugo zibiba urwango n’amacakubiri.

Iryo tangazo kandi rigaragaza ko RMC ibonye umwanya wo gufata mu mugongo ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko imiryango y’abari abanyamakuru.

Panorama

Itangazo ry’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura

Mu gihe u Rwanda n’Isi yose bibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, Rwanda Media Commission (RMC) yifatanyije  n’Abanyarwanda bose mu bikorwa byo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Rwanda Media Commission ishingiye ku nsanganyamatsiko yo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi ari yo “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho”; inashingiye kandi ku biteganywa n’amahame ngengamyitwarire y’umwuga w’Itangazamakuru mu Rwanda nk’uko yahinduwe kuwa 5 Mata 2014;

Rwanda Media Commission nk’urwego rw’abanyamakuru bigenzura rufite inshingano zo kugenzura imikorere y’itangazamakuru n’imyitwarire y’abanyamakuru umunsi ku wundi, iributsa abanyamakuru bose hamwe n’abandi banyamwuga b’itangazamakuru kuzirikana inshingano zabo no gutanga umusanzu wabo mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Rwanda Media Commission irasaba by’umwihariko ibitangazamakuru bikorera kuri murandasi (internet) kugira ubushishozi mu kugenzura no kurekura ibitekerezo bitangwa ku nkuru byatangaje hirindwa imvugo z’urwango n’amacakubiri.

Rwanda Media Commission izakomeza guharanira ko itangazamakuru mu Rwanda rikora mu buryo bwubahirije amahame y’umwuga hirindwa ko itangazamakuru ryagirwa umuyoboro wo guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Rwanda Media Commission iboneyeho n’umwanya wo gufata mu mugongo ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko imiryango y’abari abanyamakuru.

“Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho”

 

Murakoze!

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities