Imiryango itegamiye kuri za Leta iharanira uburenganzira bw’abagore n’ihame ry’uburinganire muri Afurika, iteraniye mu nama rusange y’iminsi itatu ibera muri Kenya, irasaba ibihugu byabo kubahiriza amategeko.
Iyi nama nyunguranabitekerezo y’imiryango Nyafurika iharanira Uburenganzira bw’abagore n’ihame ry’uburinganire, bararebera hamwe igenamigambi rya za Leta zabo ko ku kubahiriza amategeko aba yarashyizweho arengera abagore. Icyo bahuriraho bose ni uko hafi ya bose bagaragaza ko hari byinshi bitubahirizwa.
Ubwo Umunyamakuru wa Panorama yaganira n’Umuyobozi w’Ihuriro ry’iyo miryango itegamiye kuri Leta –Femnet, Dinah Musindarwezo, avuga ko inzira ikiri ndende kuko Afurika igifite ibihugu byazahajwe n’intambara, ndetse ihohoterwa rikomeje kubangamira abagore batuye ibyo bihugu.
Scovia Mutesi/Nairobi
