Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, ikipe y’igihugu y’abagore ya Kenya yatwaye irushanwa ryo Kwibuka abari abakinnyi, abayobozi n’abakunzi b’umukino wa Cricket (Cricket Women’s memorial Tournament 2018).
Ni rushanwa ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda (RCA) mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, irushanwa mpuzamahanga ryitabiriwe n’ibuhugu bya Kenya, Uganda n’u Rwanda rwaryakiriye.
Iri rushanwa ryatangiye tariki ya 7 Kamena 2018 risozwa tarik ya 10 Kamena 2018 ritwawe na Kenya nyuma yo gutsinda imikino yayo yose, harimo n’uwa nyuma yatsinzemo Uganda ku manota 39.
U Rwanda nk’igihugu cyakiriye ntirwigeze rwitwara neza namba dore ko rwarangije ku mwanya wa nyuma mu mikino 4 rwakinnye, rukaba rwaratsinze umukino umwe gusa wa Uganda.
Aganira na Panorama Veronica Iriho, Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore muri Cricket, yavuze ko imyiteguro mike ariyo ntandaro yo kutitwara neza bene aka kageni.
Yagize ati “Cricket dukina ubu itandukanye n’iy’umwaka ushize, rwose twateye imbere ndetse twakoze ibyo umutoza yadusabye byose. Gusa imyiteguro iracyari mike. Kenya icyo iturusha ni ugukina cyane, natwe tubonye imikino ya gishuti urwego rwacu rwazamuka.”
Iri rushanwa rikaba ryari rigamije kwibuka inzirakarengane z’Abatutsi bishwe muri jenoside muri Mata 1994, Kenya ikaba iryisubije kuko yari yatwaye n’irya 2017.
Raoul Nshungu
