Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imikino

Kenya yisubije irushanwa ryo Kwibuka mu mukino wa Cricket

Ikipe ya Kenya ya Cricket yisubije igikombe cyo kwibuka abari abakinnyi, abayobozi n'abakunzi ba Cricket bazize Jenoside yakorewe Abatutsi (Ifoto/Raoul N.)

Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, ikipe y’igihugu y’abagore ya Kenya yatwaye irushanwa ryo Kwibuka abari abakinnyi, abayobozi n’abakunzi b’umukino wa Cricket (Cricket Women’s memorial Tournament 2018).

Ni rushanwa ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda (RCA) mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, irushanwa mpuzamahanga ryitabiriwe n’ibuhugu bya Kenya, Uganda n’u Rwanda rwaryakiriye.

Iri rushanwa ryatangiye tariki ya 7 Kamena 2018 risozwa tarik ya 10 Kamena 2018 ritwawe na Kenya nyuma yo gutsinda imikino yayo yose, harimo n’uwa nyuma yatsinzemo Uganda ku manota 39.

U Rwanda nk’igihugu cyakiriye ntirwigeze rwitwara neza namba dore ko rwarangije ku mwanya wa nyuma mu mikino 4 rwakinnye, rukaba rwaratsinze  umukino umwe gusa wa  Uganda.

Aganira na Panorama Veronica Iriho, Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore muri Cricket,  yavuze ko imyiteguro mike ariyo ntandaro yo kutitwara neza bene aka kageni.

Yagize ati “Cricket dukina ubu itandukanye n’iy’umwaka ushize, rwose twateye imbere ndetse twakoze ibyo umutoza yadusabye byose. Gusa imyiteguro iracyari mike. Kenya icyo iturusha ni ugukina cyane, natwe tubonye imikino ya gishuti urwego rwacu rwazamuka.”

Iri rushanwa rikaba ryari rigamije kwibuka inzirakarengane z’Abatutsi bishwe muri jenoside muri Mata 1994, Kenya ikaba iryisubije kuko yari yatwaye n’irya 2017.

Raoul Nshungu

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities