Bamwe mu rubyiruko bavuga ko diyabeti ari indwara y’abakuze kandi abenshi nabo b’abakire, ko bo itabarebe bityo bumva nta mpamvu yo kuyipimisha cyangwa kuyirinda mu bundi buryo.
Ubusanzwe diyabete ni indwara itandura kandi idakira igaragazwa n’uko ibipimo by’isukari mu maraso idakora neza, ishobora kuba nyinshi cyangwa nke… Ibyo bigaterwa n’uko umusemburo wa insirine ukorwa n’inyama bita impindura uvubura ari muke cyangwa se mwinshi, umubiri ntuwukoreshe neza ari naho bamenyera ubwoko bwa diyabeti umuntu aba afite.
Ikinyabakuru Panorama.rw cyaganiraga n’urubyiruko rwo ku Karere ka Kicukiro mu murenge wa Gahanga bashaka kumenya imyumvire bafite ku ndwara zitandura cyane Diabete, indwara yibasiye benshi muri iki gihe. Bamwe muri bo bavuga ko baziko iyi ndwara ikunze kwibasira abakuze n’abato bayifite akenshi usanga barayivukanye.
Bavuga ko nta makuru ahagije bayifiteho, bityo bigatuma batabyitaho ngo bajye kuyipimisha cyangwa ngo babe bayinda.
Nshimwe Florance agira ati “uko numva Diyabete ni indwara iterwa no kunywa isukari nyinshi. Ibi rero bibona abakize ntago bibona buri wese, indi ni uko nk’urubyiruko twebwe tuziko ari indwara y’abakuze. Sinjya ntekereza kujya kwipimisha kuko ntari muri ibyo byiciro byose”.
Nsengiyumva Jacques wo mu murenge wa Masaka, agira ati “Erega izi ndwara kuzirwara ni impanuka, ubundi zirwara abakire nibo barya ibyuzuye amasukari; ku bakiri bato biragoye kuzirwara, n’ubwo bavuga ko n’ibi bifumbire turya bizadutera indwara nyinshi”.
Dr Ntaganda Evaliste ukora mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima -RBC, mu ishami rishinzwe indwara zitandura, agira inama abantu kujya bisuzumisha hakiri kare bakamenya uko bahagaze, kuko izi ndwara iyo zimenyekanye hakiri kare zivurwa zigakira.
Agira ati “Dukwiye kwisuzumisha diyabete hakirikare, kuko iyo uyivuje kare ugafata imiti neza, ukubahiriza inama za muganga, urakira. Abatayirwaye bakirinda kuko uretse no kuyirwara hari ni ingaruka nyinshi zishobora kuza ziyikomotseho kandi kuzivura biragorana ndetse biranahenda.”
Ku isi abasaga miyoni 41 bicwa n’indwara zitandura, muri bo 3/4 ni abo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere n’u Rwanda rurimo. Indwara ya diyabete iza ku mwanya wa kane aho yica abasaga miliyoni 1,5 buri mwaka .
Munezero Jeanne d’Arc
