Abaturage bo mu midugudu ya Kanyetabi n’Amahoro, mu kagari ka Rusheshe, Umurenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro, baratakamba bavuga ko bimwe ibyangombwa by’ubutaka, ubu bakaba barahawe amakuru ko ugikeneye azijyanira ikibazo cye ku murenge. Abaturage basanga ubu buryo bushobora kuba icyuho cya ruswa.
Ikibazo cy’ibyangombwa by’ubutaka bategereje bagaheba mu gihe umuyobozi w’akarere ka Kicukiro yari yabasezeranije kubibona mu byumweru bitatu ubwo yabasuraga muri Werurwe 2016.
Bavuga ko batunguwe no kumva umuyobozi w’Akagari mu muganda rusange wo ku wa 24 Nzeri 2016, yababwiye ko ukeneye ibyangombwa azajya yigira ku biro by’umurenge akavugana n’ushinzwe ubutaka, ariko yitwaje igishushanyombonera cy’ikibanza cye.
Aba baturage bavuga ko gushaka ko hazajya hajyayo umwe umwe ari uguca icyuho cya ruswa. Abaturage twirinze gutangaza amazina yabo nk’uko babidusabye.
“Hano twahatuye tuhaguze, ariko abari bahahawe nta byangombwa bari bafite; twumvikanye n’umuyobozi w’akarere ubwo yadusuraga atubwira ko aritwe bizandikwaho ndetse aduha ibyumweru bitatu. Twarategereje amaso yaheze mu kirere, ariko nanone dutunguwe n’uko umuyobozi wacu atubwiye ko ukeneye icyangombwa cy’ubutaka azajya yigira ku murenge wenyine. Dusanga ari uguca icyuho cya ruswa kuko ubwo ikibazo ari rusange, cyagombye gukemurwa muri rusange…” Umwe mu baturage waganiriye na Panorama ufite ikibanza mu kagari ka Rusheshe.
Ibibanza byo mu kagari ka Rusheshe byatanzwe mu 2011 ariko abaturage babihawe ntibabyubatse ahubwo barabigurishije kuko basabwaga kubaka inyubako badafitiye ubushobozi, ariko nta byangombwa by’ubutaka bari barahawe.
Akarere kashatse gutanga ibyangombwa by’ubutaka gasanga harimo abandi, nyuma y’inama n’abaturage babiguze Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Dr Nyirahabimana Jeanne abemerera ko abahari aribo bazabihabwa.
Amakuru akomeza avuga ko Njyanama y’Akarere, Umurenge ndetse n’Akagari bihaye ibyumweru bibiri kuba bakemuye ikibazo, kandi banasaba abaturage gukoresha amafishi y’ibibanza byabo (Fiche cadastrale), ariko amaso ahera mu kirere.
Ikibazo cyo kutagira ibyangombwa by’ubutaka bavuga kandi ko kiri mu bibateza umutekano muke. “Ubu ntidushobora kwaka inguzanyo muri banki kuko ntacyo twakwerekana, yewe tujya tugira n’ubwoba ko hari abaca inyuma bakatugurishiriza amazu tukazisanga mu manza. Urebye biduteye umutekao muke…” Umuturage utuye mu mugudugudu mushya i Rusheshe.
Aba baturage bavuga ko abatujwe na Minisiteri y’ingabo ndetse na Komisiyo y’igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare babonye ibyangombwa kera, bakibaza impamvu bo batabihabwa.
Mu gushaka kumenya amakuru ku birebana n’iyimwa ry’iryangombwa by’ubutaka kuri abo baturage batuye mu kagari ka Rusheshe, twahamagaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka atubwira ko yakiriye abadepite twongeye kumuhamagara dusanga telefoni ye itari ku murongo kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru.
Twashatse kuvugana n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro iminsi ine yose, Umuyobozi w’akarere Dr Nyirahabimana Jeanne, ubwo yatwitabaga yatubwiye ko atwaye imodoka, kuri gahunda yaduhaye tumuhagaye yatubwiye ko agiye kwinjira mu biro by’umuyobozi wa World Vision tuvugana asohotsemo, twongeye kumuhamagara atubwira ko ari mu nama n’abaturage, nyuma twongeye kumuhamagara ntiyakira telefoni ndetse n’ubutumwa bugufi twamwoherereje tumubwira ikibazo ntiyigeze abusubiza.
Twiyambaje umukozi ushinzwe serivisi z’ubutaka mu karere we atubwira ko nta makuru na make yaduha kuri icyo kibazo kuko atari umuvugizi w’akarere. Twahamagaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Rukebanuka Adalbert, tumugezaho ikibazo atubwira ko nta makuru yari agifiteho ariko agiye kuyadushakira, nyuma twongeye kumuhamagara dusanga na we telefoni ye itari ku murongo.
Aba bayobozi ubwo bazemera kuduha amakuru kuri iki kibazo tuzabibagezaho.
René Anthère

Akagari ka Rusheshe karazamurwamo amazu yubatse neza kandi akomeye. (Ifoto/Panorama)

Zimwe mu nyubako zizamurwa mu kagari ka Rusheshe, mu mudugudu wari washyizwemo abatishoboye ariko kuwubaka ntibyaborohera, bahitamo kujya aho bashoboye. (Ifoto/Panorama)

Abaturage bo mu batunganya imihanda mu mudugudu wabo. Aha ni mu muganda ngarukakwezi wo ku wa 24 Nzeri 2016. (Ifoto/Panorama)

Budunyuri
October 1, 2016 at 06:14
Narumiwe pe. Nawe ibaze?.rwose bayobozi nimuvane abaturage mugihirahiro….
Umukambwe
October 1, 2016 at 06:09
Abaturage bararenganye. Peeeeeee nawe nyumvura aho bigera naho abayobozi bahunga ikibazo. Ngo ntamakuru babifiteho
kicukiro
September 30, 2016 at 08:23
murakoze cyane Panorama, abayobozi ba kicukiro bashyize abaturage ba Rusheshe Mugahirahiro, ibaze nawe kuva 2011 tugeze muri 2016 imyaka ingahe abaturage nta byangombwa….. igihombo kubaturage igihombo ku gihugu, umutekano muke kubaturage, nibatabarwe rwose.
ubwo icyo na cyo kizarindire umukuru w”igihugu kuza kugiukemura.