Nyuma yo kwemererwa inkunga ya miliyoni 51 z’amafaranga y’u Rwanda, abahoze bacururiza mu muhanda biganjemo abagore binubira ko ayo mafaranga atarabageraho kuva muri Kamena 2022.
Mu murenge wa Kimironko ho nyine, hari amatsinda 40 y’abagore bahoze ari abazunguzayi kandi buri tsinda rigizwe n’abantu 30.
Aganira na Panorama, Aline Natete izina twahaye umwe mu bacuruza mu isoko rya Kimironko, yahoze acururiza mu muhanda, ariko amaze kwigishwa akamaro ko gukorera mu matsinda arabireka yishyira hamwe n’abandi.
Ati “Ubuyobozi bwatuzaniye umuryango Pro-Femmes utwemerera inkunga kuva CHOGAM, yaba tumaze gusinya amalisite menshi ariko ubwo buyobozi nibwo budusiragiza butubwira ngo nituze baduhe amafaranga, aho kugira bikorwe ahubwo tugasinya ubundi bikarangirira aho kandi cheque yaratanzwe.”
Mu gihe bamwe muri aba bahoze bacururiza mu muhanda batangiye kwinuba kubera kutabona amafaranga bemerewe, Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Impuzamiryango Pro-FEMMES TWESE HAMWE, Marie Mediatrice Umubyeyi, yavuze ko bamenye kuva ku wa mbere ko amafaranga atarabageraho.
Avugana na Panorama, Marie Mediatrice Umubyeyi, yagize ati “Turi kubikurikirana, hajemo ibibazo bya za banki zihererekanya amafaranga, abandi barayabonye, Kimironko niyo yagize ikibazo, banki zaratubwiye ko hazamo kwihangana ngo kuko birakemuka vuba.”
Akomeza avuga ko inkunga bayigejeje ku bagenerwabikorwa, uretse icyo kibazo cya Kimironko nacyo kigiye gukemuka vuba.
Ati “Turasaba abagenerwabikorwa kutagira impungenge kuko amakonti baduhaye ni ay’amatsinda yabo, si akarere kayaduhaye. Ndibaza ko ubwizigame bw’abantu ari ntavogerwa, kandi basanzwe bafite amabwiriza bishyiriyeho y’uburyo bagurizanya n’uko bazigama; icyo twunganiye ni ubwizigame bwabo.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Gasabo, Mudaheranwa Regis, yatangarije Panorama ko nta mpungenge abo bacuruzi baciriritse bakwiye kugira ngo kuko amafaranga yabo arahari kandi bazayahabwa neza nk’ uko byateganyijwe.
Ati “Nta muntu ari ukwiriye kwigaragambya cyangwa ngo atangire kwinuba kuko inkunga irahari kandi igiye gushyikirizwa abo yagenewe, ahubwo ndabasaba kugira umuco w’ubupfura mu myitwarire.”
Muri iyi nkunga ya miliyoni 51 z’amafaranga y’u Rwanda Pro-Femmes yageneye Gasabo, yahawe amatsinda manini 3, mu mirenge ya Gisozi, Kimironko na Remera.
Mu turere twa Karongi na Rutsiro hatanzwe miliyoni 42 z’amafaranga y’u Rwanda agenerwa amakoperative 8.
Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe isanzwe irwanya ihohoterwa ndetse igaharanira uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu Rwanda.
Gaston Rwaka













































































































































































