Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire atangaza ko muri uyu mwaka wa 2025 hari nkingi eshatu iyi Minisiteri ishyize imbere, zikaba zizafasha igihugu gutera imbere ndetse n’abakora umwuga wa siporo.
Imwe muri izi nkingi ni ukuzamura impano z’abakiri bato, zirimo iyiswe Isonga ifasha kuzamura impano z’abakiri bato binyuze mu bigo by’amashuri bigaho.
Minisitiri Mukazayire ashimangira ko ikigenderewe atari ukuzamura impano mu buryo bwa rusange, ahubwo ko ari ukugira ngo ba nyira zo bazikoreshe kinyamwuga ku bw’inyungu zabo n’Igihugu muri rusange
Mu kiganiro na RBA dukesha iyi nkuru, Minisitiri Mukazayire agira ati “Kuzamura abakiri bato ni byo dushaka. Turashaka ko hazamuka impano zibasha gukura zikagera ku rwego rw’aho abazirimo bakora kinyamwuga ndetse zo ubwazo zikaba imari nk’uko n’ahandi hose bigenda ku Isi.”
Minisitiri Mukazayire avuga ko kuzamura impano bigendana kandi n’inkingi yo kubaka ibikorwaremezo bihagije bya siporo kuko impano zitakura zidafite aho zikurira.
Ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya muri Minisiteri ya siporo, Perezida Paul Kagame, yasabye abayobozi bashya gufata siporo nk’urwego rwagirira Igihugu akamaro mu buryo bw’Ubukungu.
Ahereye aha, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire ashimangira ko kubyaza uru rwego inyungu bishoboka ndetse akaba ari n’imwe mu nkingi iyi Minisiteri ishyize imbere.
Yagize ati: “Kubyaza siporo amafaranga cyangwa ubukungu birashoboka, byarakozwe n’ahandi henshi. Icyo dushaka ni ukuvuga ngo ni gute tubihuza n’aho isi irimo kugana? Ni gute uru rwego rwaba ahantu hareshya ishoramari.”
Minisitiri Mukazayire kandi yavuze ko izi nkingi zirimo gutanga umusaruro aho kugeza ubu muri gahunda yo kuzamura impano binyuze mu masezerano ya Visit Rwanda na Bayern Munich yo mu Budage, hari umwana w’Umunyarwanda wamaze kwinjizwa mu ikipe y’abato (Academy) yayo.
Minisitiri Mukazayire Nelly anatangaza ko binyuze mu bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, hateganijwe kubakwa ibibuga by’umupira 10 bito hirya no hino mu Gihugu mu mwaka wa 2025.
Ibi byiyongera ku bindi bikorwaremezo bya siporo birimo no gutaha ku mugaragaro umushinga wa “Zaria Court”.
Panorama
