Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kutagira amakuru ku manza zibera hanze bituma bumva ko bahawe ubutabera butuzuye

Bamwe mu batuye Rusizi bavuga ko batamenye amakuru ku rubanza rwa Rukeratabaro Théodore ushinjwa gukora ibyaha bya Jenoside akaba yarakatiwe n’ubutabera bwa Suwedi ubu akaba ari mu bujurire. Nubwo batavuga ufite inshingano zo kubaha ayo makuru, ariko ngo iyo batabimenye bituma bumva ko hatabayeho gutanga ubutabera bwuzuye.

Abashinjwa ibyaha bya jenoside benshi baburanishirijwe mu mahanga. Imanza zabo nyinshi zagiye ziba mu ndimi z’amahanga. Akenshi zabaga mu ndimi zishobora kumvwa n’abanyarwanda nk’icyongereza n’igifaransa. Ubu urubanza rwa Rukeratabaro Theodore, ruri kuburanishirizwa muri Suwedi byo si ko bimeze kuko rwo ruraburanishwa mu rurima rwo muri Suwede (Sweden).

Ibi byatumye rudakurikiranwa n’abanyarwanda benshi ku buryo aho yakoreye ibyaha, bake nibo bazi iby’uru rubanza rugeze mu bujurire dore ko mu rwego rwa mbere yari yakatiwe gufungwa burundu, akaza kujurira.
Abacitse ku icumu bo mu karere ka Rusizi, by’umwihariko abiciwe ababo kubera Rukeratabaro Theodore, bo bavuga ko amakuru y’urubanza rwe abayazi ari bake, ubariyemo n’abo mu muryango we.

Bamwe bumva ko abantu badafungiye mu Rwanda, baba bidegembya badafunze, abandi bakumva ko n’iyo baba bafunze ariko bidafatwa nk’igihano kubera uburenganzira bahabwa.

Ku rubanza rwa Rukeratabaro Theodore umuryango w’ababiligi (RCN Justice &Democratie) ufatanyije na PAX PRESS n’indi miryango y’uburenganzira bwa muntu, izafasha abanyarwanda gutangaza amakuru ajyanye n’uru rubanza ruri mu rwego rw’ubujurire muri Suwede.

Ntampuhwe Juvens, umuhuzabikorwa w’umushinga ugamije ubutabera no kwibuka muri RCN Justice & Democratie (Projet Justice et Mémoire) na we ahamya ko ari ngombwa ko uwakorewe icyaha amenya ko uwamuhemukiye yahanwe. Agira ati “guhana umuntu, uwo yahemukiye ntabimenyeshwe bituma uwahemukiwe yumva ko nta butabera bwabaye”. Kuri we aba atahawe ubutabera bwuzuye.

Gakwaya Martin, uhagarariye IBUKA mu kagari ka Miko, umurenge wa Mururu, Akarere ka Rusizi, avuga ko guhana ari kimwe ariko n’uwakorewe icyaha agomba kubimenya. Yungamo ati “si no kubimenyesha abakorewe icyaha gusa, ahubwo n’undi wese bimusigira isomo kuko aba yumva ko ntaho yahungira ubutabera.”

Umwe mu barokokeye mu yahoze ari Segiteri ya Winteko, avuga ko atamenye iby’urwo rubanza, kandi ngo mu bantu bari bayoboye ibitero byazaga kubica Rukeratabaro ari we wari uzwi. Agira ati “njye ntabwo nari nzi ko yanafashwe. Nishimiye amakuru y’uko yahamwe n’ibyaha. Ariko iyo aburanishirizwa hano kuko nibwo njye najyaga kwemera koko ko yahanwe uko bikwiye.”

Uretse uyu na se wabo wa Rukeratabaro, ngo nta makuru y’urubanza rwe yari afite. Uyu ahamya ko amakuru ari ngombwa kuko abagiye bakora ibyaha benshi iyo bahanwe bigomba kubera urugero n’abandi ku buryo ntawakumva yacika ubutabera uko yiboneye.

Inkuru dukesha Pax Press

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities