Mu gihe cy’amezi ane, imirimo yo kuvugura Sitade ya Huye ikajya ku rwego mpuzamahanga, byatwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari icumi.
Iyi sitade Huye yuzuye hari hamaze amezi ane ivugururwa kugira ngo yuzuze amabwiriza CAF yashyizeho yo kwakira imikino ku rwego rw’umugabane wa afurika. CAF yemeje ko yasanze yuzuye ubu yakwakira imikino ibyo amasitade menshi yo muri Afurika uhereye muri ibi bihugu duturanye atujuje.
Minisitiri wa Siporo Munyagaju Aurore Mimosa arikumwe n’uw’ibikorwaremezo Dr Nsabimana Ernest, Umuyobozi wa FERWAFA n’abandi bayobozi batandukanye, ku wa 31 Kanama 2022, ubwo basuraga Sitade Huye hagamijwe kumurikirwa uko ibikorwa byagombaga gukorwa hanitegurwa umukino ikipe y’igihu “Amavubi” izakirira kuri iyi sitade, yishimye uko kuvugurura byagenze n’uko iyi sitade yubatse, muri rusange avuga ko ari amahirwe ku Rwanda n’abanyarwanda akwiye gukomeza kubyazwa inyungu.
Yagize ati “Tumaze gusura iyi sitade twishimiye uko yavuguruwe ndetse n’ibikoresho birimo (equipments) ntacyo twanenze. Twagiye dukorana na CAF twirinda ko hari icyo basanga cyibura tumaze kuvugurura. Ni ishema ku Rwanda n’abanyarwanda ku ba sitade Huye yuzuye tukaba tuzajya tubasha kwakira imikino duhereye ku wo amavubi azakura. Iyi sitade igiye kuba iri mu maboko y’akarere ka Huye turigukora hanashakishwa abazayibyaza umusaruro kugira ngo amafaranga Igihugu cyatanze agaruke. Ubutumwa ku mavubi cyangwa ku banyarwanda twarabasuye batwizeza intsinzi, abanyarwanda twese tuzaze kubashyigikira kugira ngo babone ko bashyigikiwe, bariteguye.”

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) Nizeyimana Mugabo Olivier, agaruka ku ikipe y’igihugu izakirira bwa mbere umukino kuri iyi sitade ya Huye yavuguruwe, mu mukino izakiramo ikipe y’igihugu ya Ethiopia, yavuze ko barikwibutsa amavubi kutirara bazakina n’ikipe ikomeye, abanyarwanda banyotewe kubabona, nabo bazirinda kubatenguha.
Yagize ati “Uyu ni umukino uzaba ufunguye kugira ngo dukomeze, ni ugutsinda ibitego byinshi twabiganiriyeho. Amavubi yari amaze igihe adakinira mu rugo imikino itatu yose, iheruka twayikiniye hanze twasabye kwitwara neza. Abanyarwanda banyotewe kubabona ntibaza batenguhe, agahimbaza musyi karahari.”
Nyuma yo gusura iyi sitade aba bayobozi bakomeje bakurikirana imyitozo y’ikipe y’igihugu “Amavubi Stars” aho amakuru agera kuri Panorama avuga ko iyi kipe nisezerera Ethiopia mu mukino wo kwishyura wo gushaka itike yo kwerekeza mu marushanwa nyAfurika y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu CAN 2023, buri mu kinnyi azahabwa arenga miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda basanzwe bahabwa.

Iyi sitade ni amahirwe y’ishoramari ku baturage bo mu karere ka Huye n’abanyarwanda bose muri rusange. Igizwe n’ikibuga, aho kwica mu ntebe wegamamo, urwambariro rwiza ku makipe yombi, ibyumba by’abasifuzi, aho abanyamakuru bicara bakanogeza imikino n’aho bakorera ikiganiro n’abatoza ndetse n’aho abantu bashobora kunywera ikawa.
Sitade ya Huye irimo imyanya isaga 7900 abantu bicaye neza ahatwikiriye n’ahadatwikiriye. Biteganijwe ko amavubi azakirira Ethiopia kuri iyi sitade ku wa 3 Nzeri 2022.
Rukundo Eroge
