Leta y’u Rwanda yatangije ubuvuzi bugezweho bwo kubaga no kuvura indwara z’umutima hakoreshejwe ikoranabuhanga. Ni ubuvuzi butangiranye n’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal ndetse n’ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).
Bimwe mu bikorerwa abarwayi b’umutima hifashishijwe iryo koranabuhanga, harimo kuvura indwara z’imitsi ijyana amaraso mu mutima, kuvura iturika ry’imitsi yo mu mutwe (stroke), no gushyira mu muntu akamashini gafasha abafite ibibazo by’umuvuduko w’amaraso.
Ubu buvuzi, benshi mu babukeneye bajyaga mu bihugu nka Kenya, u Buhinde n’i Burayi. Bamwe mu barwayi bavuwe indwara y’umutima n’inzobere z’abaganga ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal hakoreshejwe iri koranabuhanga, bavuga ko babonye igisubizo cyiza ku burwayi bwabo ndetse n’ubw’abo bahuje ikibazo.
Kwibuka Joseph nawe arwayaye umutima akaba ashimira ko yabashinjwe kuvurwa ndetse akanitabwaho
Yagize ati “ubwo nagiraga iki kibazo sinarimfite ubushobozi bujyana hanze ariko ubu ndishimira ko navuwe. Ubwo Dr David yambagaga, sinarinzi ko nakira; ariko ubu meze neza nta kibazo. Narakize ijana ku ijana, iyo batamvura gutya sinzi ko naribukire, kuko n’ubushobozi bwanjye bwari buke cyane. Ubu mba naranapfuye ntawamenya.”
Harorimana Francais nawe numwe mubabashije kuvurwa yyavuze ko yashinzwemo akantu gatuma umutima ukora neza, yemeza ko umutima ukora neza, kandi mbere waramuryaga cyane ndetse ukanatera cyane ariko aho bamaze gushyiriramo ako kuma nta kibazo akigira.
Agira ati “Ubu biri hagati ya 70 na 65. Murumva ko nta kibazo kikirimo, ubu nabaye nk’umusore kandi ndi mukuru.”
Umuyobozi Mukuru wungirije w’ibitaro byitiriwe umwami Faisal Dr Kalimba Edgar avuga ko ibi bikoresho bazanye bihenze ariko akizeza ko n’abaturage b’ubushobozi bwo hasi bazahabwa izi serivisi.

Yagize ati: “izi mashini twaguze zirahenze cyane. Ni ubuvuzi buhanitse kandi bufite agaciro. Numva ari byiza ko abanyaranda babumenya. Ntitwifuza ko izi mashine nshya nyuma y’igihe runaka zahagarara, kubera ko zitagifitte uburyo bwo kwitabwaho, kubera ko twabuze ubushobozi bwo kuzikoresha zangiritse, kuko nabwo burahenze cyane. Murumva ko rero hagomba kubaho ikiguzi. Gusa Imana twagize nk’abanyarwanda, ni uko leta ibyo byose iba yabizirikanye, ndetse n’ibigo by’umbwishingizi byadufashije. Rero turifuza ko buri munyarwanda wese yabasha kuvurwa mu gihe yagize uburwayi.”
Ministiri w’ubuzima Dr Ngamije Daniel avuga ko iyi ari gahunda igihugu cyashyizemo imbaraga hagamijwe guhangana n’indwara zitandura ndetse no kunoza serivisi zihabwa abarwayi, ku buryo ubu buvuzi buzakwirakwizwa mu gihugu hose.
Yagize ati “ibi byose mureba turifuza ko na wa muturage uri hasi ukoresha mituelle ndetse n’ikigega kita ku barwayi bose bajya bafatikanya nabo barwayi bose kugira ngo babashe kubona iyi serivise, kuko bizabasha kunganira abantu benshi badafite ubushobozi bwo gutinyuka kujya kwivuza hanze, kujya mu mahanga, kugira ngo babashe kuzibura umutsi wazibye cyangwa gushyiramo akuma gafasha umutima ukora neza. Bifata miliyoni makumyabiri z’amafaranga y’u Rwanda ariko hano ni miliyoni enye gusa. Murumva rero hano bihendutse.”
Ubuyobozi bw’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal buvuga ko abarwayi b’umutima bahabwaga ubuvuzi butuzuye neza kubera ikibazo cy’ubushobozi. Kuri ubu hari abaganga benshi barimo guhugurwa mu gukoresha iri koranabuhanga, ku buryo ibi bitaro bivuga ko guhera mu kwezi kwa Mutarama 2021, bizajya byakira n’abava mu bihugu bituranyi bakaza kwivuriza mu Rwanda.
Munezero Jeanne d’Arc
