Maj Dr Aimble Rugomwa Mupenzi wari ukurikiranyweho kwica umwana wo mu baturanyi Urukiko rwa Gisirikare i Nyamirambo rwamuhanishije gufungwa imyaka icumi (10), kwamburwa impeta za gisirikare n’indishyi ya miliyoni 11,5.
Urukiko ruhamije Maj Dr Rugomwa icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake bigatera urupfu uriya mwana witwa Theogene, icyaha cyabaye mu kwa cyenda umwaka ushize.
Urukiko rwahinduye inyito y’icyaha rwari rwaregewe ruvuga ko uregwa atakoze icyaha cyo kwica kuko abatangabuhamya bose bahurije ku mvugo y’uko uriya mwana yapfuye nyuma yo kugezwa kwa muganga.
Urukiko rwifashishije ingingo ya 151 y’amategeko ahana, rwavuze ko uhamwe n’icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake bigatera urupfu ahanishwa igifungo cyo kuva ku myaka 10 kugeza ku myaka 15.
Umucamanza yavuze ko uregwa ahamijwe iki cyaha kuko abatangabuhamya bemeje ko bamusanganye inkoni ndetse bagasanga uyu mwana aryamye mu kidendezi cy’amaraso.
Urukuki rwa Gisirikare ruhanishije kandi Maj Dr Rugomwa igihano cy’inyongera cyo kunyagwa amapeti ya Gisirikare.
Ku bijyanye n’indishyi, umucamanza yavuze ko utsinzwe yishyura indishyi ya 11 570 000 Frw arimo 1,5 kuri buri mubyeyi (miliyoni 3) na miliyoni zirindwi z’abavandimwe b’uwapfuye (buri umwe azahabwa miliyoni imwe), n’andi arimo ibikoresho byakoreshejwe mu muhango wo gushyingura umwana n’uwo gukura ikiriyo.
Mu muryango wa nyakwigendera ntibanyuzwe
Umufasha wa Gahutu Jean Pierre (se wabo wa Mbarushimana), Mukakamanzi Odette wari witabiriye iki gikorwa cyo gusoma imyanzuro yavuze ko atanyuzwe na yo.
Ati “Mbona Maj Rugomwa yarakubise Mbarushimana Theogene agamije kumwica kuko nk’umuntu w’umuganga yari azi ahantu umuntu akubita undi agapfa, iyo aza kuba udashaka kumwica wenda yari kumukubita nko ku maguru cyangwa mu mugongo ku buryo umuntu yamuvuza agakira.”
Uyu mubyeyi wakurikiranye imiburanishirize y’izi manza yanenze imyitwarire ya Maj Rugomwa, avuga ko igaragaza umugambi mubisha w’ubugizi bwa nabi.
Ati “Yamaze kumubita, amwishe amuzahaje amushyira mu kidendezi cy’amaraso yari Dogiteri ntiyanavuga ati ‘ndabona umwana ari mu maraso yavuye cyane reka mujyane kwa muganga byibuze ndamire ubuzima’…
Iyo aza gushaka ko akira yari kumujyana kwa muganga aho akora akamukorera ubutabazi ku buryo uwo mwana ubuzima bwe twari kububona none twarabubuze…”
Maj Rugomwa yaricujije…
Mu gusoma imyanzuro y’Urubanza, Umucamanza yanagarutse ku byaranze amaburanisha, avuga ko mu gusoza uru rubanza Maj Rugomwa yasabye imbabazi Umuryango nyarwanda.
Yavuga ko ibyo yakoze yabitewe n’umujinya yatewe n’abajura bari bamaze iminsi bamutera iwe ariko ko atari agambiriye kumena amaraso.
Ngo uyu wari umusirikare w’umu-ofisiye yavuze ko urupfu rwa nyakwigendera rwamuhungabanyije, yagize ati “I was shocked.”
Maj Rugomwa yasabaga kurekurwa akajya kureba umuryango we no gukomeza ubushakashatsi yariho akora ku bugumba.
Inkuru dukesha Umuseke.rw

Mukakamanzi wareraga umwana wishwe avuga ko atanyuzwe n’iki gihano cyahanishijwe Maj Dr Rugomwa (Photo/Umuseke)
