Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Malaria yahitanye abantu 67 mu gihugu hose

Inzitiramibu zatanzwe mu baturage no kuba abajyanama b'ubuzima barahawe ubushobozi bw'ibanze mu kuvura Malariya byagabanyije igipimo cy'abahitanwa na yo

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) gitangaza ko mu mwaka ushize wa 2023, abantu 67 ari bo bahitanwe na Malaria mu gihugu hose.

RBC ivuga ko Malaria yagabanyutse kuko mu 2016 abayanduraga basagaga miliyoni 5 none ubu babarirwa mu bihumbi 500 ku mwaka.

Icyakora nubwo Malaria yagabanyutse, RBC isaba abaturage gukomeza ingamba zashyizweho na Leta zo kuyirinda.

Umukozi wa RBC, ushinzwe kurwanya Malaria, Mangara Ndikumana Jean Louis, yabwiye itangazamakuru ati: “Mu mwaka ushize Malaria yahitanye abantu 67 mu gihugu hose, ntabwo twakwihangira ko hari abantu batakaza ubuzima n’ubwo yaba umwe. Ubu tuvuye mu gihe twatakazaga abantu ibihumbi ariko Leta yashyizemo amafaranga menshi kugira ngo turinde abaturage za mfu.”

Mu Karere ka Nyagatare by’umwihariko muri Karangazi, RBC ivuga ko ari ho Malaria ikunze kwibasira kubera ko hafite ubutumburuke bwo hasi hakanashyuha.

Ndikumana avuga ko impamvu benshi bayirwara harashyizweho ingamba zo kuyirwanya, bituruka ku bantu bava mu bindi bice by’igihugu aho Malaria idakunze kugaragara bajyayo nta budahangwa buhagije kuri iyo ndwara bafite maze bakayandura byihuse.

Yagize ati: “Uko ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bitera imbere, bikenera abantu bavuye mu Ntara zitari zisanzwe zigira abantu bafite Malaria. Nk’umuntu uvuye nka Burera cyangwa Nyabihu hadakunze kurangwa Malaria nta n’ubudahangarwa na buke aba afite mu mubiri, ugasanga no mu kazi ari gukora bimusaba kurara no hanze. Nubwo tuba twarinze wa muturage urara mu nzitiramubu mu nzu, ariko wa wundi urara hanze arumwa n’imibu.”

Yasabonuye ko abibasirwa cyane ari abakora mu masaha y’ijoro, barimo abarara irondo, abasirikare, abapolisi, abakora uburaya n’abandi.

RBC ibagira inama yo kujya bisiga amavuta arinda uruhu rwabo kurumwa n’imibu, kandi ko aboneka muri farumasi zitandukanye.

Ubuyobozi bw’icyo kigo buvuga ko gikomeje gukaza ingamba zo gutera imiti mu nzu yo kwica imibu itera Malaria.

Kugeza ubu inzitiramibu, igura amafaranga hafi ibihumbi 6, ariko amavuta yo kwisiga arinda kurumwa n’imibi agacupa kagura amafaranga y’u Rwanda 500.

RBC igira inama abaturage yo kujya bihutira kwivuza mu gihe bumva bafite ibimenyetso bya Malaria.

Ndikumana avuga ko iyo umurwayi afashe imiti ivura Malaria, izwi nka Kuwaritemu, hashira amasaha 8, nta dukoko tuvura Malaria agifite mu mubiri. Gusa asaba abantu kujya banywa imiti yose bandikiwe na muganga kuko ari bwo bakira Malaria byuzuye.

RBC kandi isaba abaturage kujya bibuka gukinga amadirishya n’inzugi by’inzu batuyemo, mu masaha y’umugoroba kugira ngo imibu itera Malaria itabona aho yinjirira.

Ni ikigo kinabasaba abaturage  gutema  ibihuru no gusiba ibidendezi by’amazi kugira iyo mibi itabona aho yororokera.

Ubu muri iki gihe RBC ikomeje ingamba zo gukoresha indege zitagira abapoloti (Drones) mu gutera imiti ahari amagi y’imibu itera Malaria, by’umwihariko mu bishanga, kugira ngo idakomeza kororoka.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities