Panorama Sports
Umunyarwanda Martin Ngoga yongeye kugirwa Umuyobozi mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, aho yatorewe kuyobora akanama gashinzwe imyitwarire.
Aya matora yabaye ku wa 15 Gicurasi 2025 mu nteko rusange ya 75 y’iri shyirahamwe, yateraniye mu mujyi wa ASuncio mu gihugu cya Paraguay, aho abatowe bagiye kumara imyaka ine bari mu nshingano bahawe.
Martin Ngoga si ubwa mbere atowe kuko yari arangije Manda y’imyaka 4 yatangiye mu 2021 na bwo ayobora aka kanama.
Mu 2019, yashyizwe mu itsinda ry’inzobere mu mupira w’amaguru, ryashyizweho n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) kugira ngo rifashe gukora amavugurura mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF.
Ngoga yakoze imirimo itandukanye cyane mu nzego z’Ubutabera bw’u Rwanda, yabaye yahagarariye u Rwanda mu rukiko rwashyiriweho u Rwanda rukurikirana abakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi rwakoreraga i Arusha, muri Tanzaniya. Yabaye Umushinjacyaha mukuru wungirije, yabaye Umushinjacyaha mukuru mu Rwanda, aba n’Umudepite uhagarariye u Rwanda mu Nteko ishinga amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba -EAC.
Martin Ngoga si mushya muri mu mupira w’amaguru, kuko yigeze kuba Visi Perezida wa FERWAFA yungirije Gen. Caesar Kayizari.
