Ba rutahizamu babiri ba Rayon Sports, Jules Ulimwengu na Michael Sarpong, bari baragiye mu igeragezwa mu gihugu cy’u Bushinwa bagiye kugaruka mu Rwanda bakinire ikipe basanzwe baraturutsemo imikino yo kwishyura ya shampiyona y’u Rwanda. Kugaruka mu Rwanda by’umwihariko muri Rayon sports kw’aba bakinnyi, bitewe n’uko ibikorwa byose by’imikino mu Bushinwa byahagaritswe kubera icyorezo cya Novel Coronavirus cyateye iki gihugu.
Ku wa Mbere tariki ya 27 Mutarama 2020 nibwo ubuyobozi bwa Komite Olempike y’u Bushinwa bwatangaje ko guhera ubu nta gikorwa na kimwe cy’imikino cyemerewe gukorerwa muri iki gihugu kugera igihe kitazwi, kubera icyorezo cya Novel Coronavirus kimaze guhitana abarenga 170 mu bantu ibihumbi 4.515 bafashwe n’iki cyorezo.

Jules Ulimwengu yitwaye neza muri Shampiyona y’u Rwanda 2018-2019 atsinda ibitego 30 (Ifoto/Rayon Sports)
Imikino mpuzamahanga igihugu cy’u Bushinwa cyagombaga kwakira muri Gashyantare na Werurwe irimo n’iyo gushaka itike y’imikino Olempike izabera mu Buyapani mu mpeshyi y’uyu mwaka yimuriwe mu bihugu nka; Australia, Taiwan na Thailand.
Ni muri urwo rwego n’abakinnyi ba Rayon Sports bari bamaze iminsi bakora igeragezwa mu makipe atandukanye yo mu Bushinwa bagiye kugaruka mu Rwanda bagakomeza gukinira Rayon Sports bafitiye amasezerano.
Biteganyijwe ko aba bakinnyi babiri bazasubira mu Bushinwa kumvikana n’amakipe yari yabashimye mu mpeshyi y’uyu mwaka barangije shampiyona y’u Rwanda n’igikombe cy’Amahoro.

Michael Sarpong asanzwe ari ku rutonde rwa Rayon Sports rw’umwaka w’imikino 2019-2020 (Ifoto/Rayon Sports)
Nk’uko Nkurunziza Jean Paul, Umuvugizi wa Rayon Sports yabitangarije RBA, Michael Sarpong we azahita akina kuko asanzwe ku rutonde rwa Rayon Sports na ho Jules Ulimwengu we hari ibigomba kubanza gukemuka ariko bitazatinda kuko na we ari umukinnyi wabo.
Kugaruka kw’aba barutahizamu birongerera abatoza ba Rayon Sports amahirwe yo guhitamo abahagaze neza kurusha abandi mu busatirizi. Biratuma kandi hagiye kuba guhanganira umwanya hagati ya Jules Ulimwengu, Michael Sarpong, Drissa Dagnogo, Bannen Philippe Arthur, Bizimana Yannick, Maxime Sekamana na Gilbert Mugisha.
Rwanyange Rene Anthere
