Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Rtd Gen Maj Albert Murasira, yasabye Abanyarwanda gufata ingamba zo kwirinda ingaruka z’ibiza bishobora guterwa n’imvura nyinshi y’Itumba imaze iminsi igwa mu gihugu, by’umwihariko asaba abatuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga nko mu bishanga kwimuka hakiri kare.
Ibi byatangajwe na Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) ku wa Gatatu tariki ya 4 Werurwe 2026, binyuze mu butumwa bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga zayo, aho yibukije Abanyarwanda ko muri iki gihe imvura iri kugwa ari nyinshi, bityo buri wese akaba agomba kugira uruhare mu kwirinda ibiza.
Minisitiri Murasira yavuze ko u Rwanda rusanzwe rugaragaramo ibiza byinshi mu gihe cy’imvura, bitewe n’imiterere yarwo, ari na yo mpamvu abaturage bagomba kurushaho kwitwararika.
Yagaragaje ko ibiza bikunze kugaragara muri iki gihe birimo inkuba, inkangu, imyuzure n’inkubi y’umuyaga, ndetse rimwe na rimwe hakaba hagwa n’urubura.
Yakomeje asobanura ko ibi biza bitagira ingaruka ku bidukikije n’ibikorwaremezo gusa, ahubwo bishobora no guteza impfu n’imvune ku baturage. Yavuze ko bishobora gusenya inzu z’abaturage, bikangiza imyaka mu mirima ndetse bikangiza ibikorwaremezo bitandukanye, bityo bikagira n’ingaruka ku bukungu n’iterambere ry’igihugu muri rusange.
Minisitiri kandi yaboneyeho gusaba abaturage batuye ahantu hashobora guteza ibyago, cyane cyane mu manegeka no mu bishanga, kwimuka bagashaka ahandi hatekanye mbere y’uko ibiza bibageraho. Yashimangiye ko Leta ikomeje gushyiraho ingamba zirambye zigamije gutuma abaturage bataba ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Ibi bije bikurikira itangazo riherutse gutangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iteganyagihe (Meteo Rwanda), cyagaragaje ko mu minsi ya mbere y’ukwezi kwa Werurwe 2026, kuva ku ya 1 kugeza ku ya 10 Werurwe, hateganyijwe imvura nyinshi mu bice bitandukanye by’igihugu, imeze nk’iyagaragaye mu kwezi kwa Gashyantare.
Ibi bikaba byatumye inzego zibishinzwe zisaba abaturage gukomeza kuba maso no gukurikiza inama bahabwa mu rwego rwo kurinda ubuzima bwabo n’imitungo yabo.









































































































































































