Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubuzima

Minisitiri w’ubuzima araburira abantu bamara umwanya munini bicaye

Raoul Nshungu

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, avuga ko kumara umwanya munini wicaye ari bibi cyane kuko bitera ibyago byo kurwara indwara zingana n’izo umunywi w’itabi arwara.

Minisitiri Sabin akunze kunyuza ubutumwa kuri X ye agira abantu inama uburyo bakwiye kurinda ubuzima bwabo. Aha niho yagaragarije ibyago bihari ku umuntu umara igihe kinini yicaye. Abanje kugaragaza ko Kwicara cyane no kunywa itabi hagati harimo ikimenyetso cya bihwanye.

Minisitiri Nsanzimana atangaza ko kwicara cyane byongera ibyago byo kurwara indwara z’imutima ku kigero cya 35%, guturika udutsi duto tw’ubwonko ku kigero cya 14%, ndetse n’ibyago byikubye inshuro ebyiri byo kurwara diabetes yo mu bwoko bwa kabiri, ugereranyije n’ugerageza guhaguruka akagendagenda.

Si ibyo gusa kuko uyu muyobozi yerekanye ko kwicara cyane byongera ibyago byo gupfa imburagihe ku kigero cya 40%.

Dr. Nsanzimana yavuze ko ibyiza ari uko umuntu nibura yajya agerageza guhaguruka buri saha. Agira ati “Buri minota 60 wicaye haguruka! Amasaha atandatu ku munsi wicaye byongera ibyago niyo wakora siporo nyuma.”

Ni mu gihe mu 2023 Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), cyatangaje ko mu Rwanda abarenga ibihumbi 390 barwaye indwara ya diabetes n’aho 14% by’abarwara indwara y’umutima mu Rwanda irabahitana.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities