Ahagana saa sita z’amanywa, nibwo umukandida wigenga mu matora y’umukuru w’igiugu, Mpayimana Philippe, yari ageze mku biro by’itora by’ishuri ribanza rya Camp Kigali, mu murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge.
Nyuma yo kugenzura ko ari kuri lisiti y’itora no gusobanurirwa uburyo bwo gutora, ndetse we ubwe akitorera Perezida wa Repubulika, yabwiye itangazamakuru ko naramuka atsinzwe amatora y’umukuru w’igihugu yemera ibivuye mu matora ariko akazongera guhatanira uwo mwanya mu matora yo mu 2024, nyuma y’imyaka irindwi.
Yagize ati “N’ubwo naba ntatowe mfite uburenganzira bwo kongera kwiyamamaza mu matora yo mu 2024, ndakeka ko ntazahagarika.”
Yongeye ho ko n’ubwo yatsindwa atazahita asubira mu Bufaransa, ariko kandi yanatangajwe n’ubudasa amatora yo mu Rwanda ateguranwa, kuko bwari ubwa mbere atoye. Yatangajwe n’uburyo ibiro by’itora byutatse, ndetse imyiteguro n’imitako byashyizwemo byatumye na we yumva yabyina.
Yavuze ko yizeye adashidikanya ko amatora ari bugende neza kandi n’ibiyavamo bikaba binyuze mu mucyo kuko afite indorerezi zisaga 70 hirya no hino mu gihugu, zikurikirana ibye mu matora kandi zamaze kumubwira ko bimeze neza.
Avuga ko akigera mu gihugu yari afite icyizere cyo gutsinda amatora kuri 30%, ariko cyiyongereye ku buryo kugeza ubu kigera kuri 50%.
Avuga kandi ko imigabo n’imigambi bye nta kizamubuza gukomeza kubiharanira, kuko kuri we gutsinda kwa demokarasi no gutsinda kw’abaturage ari yo ntsinzi ye.
Panorama
