Guhera ku mugabane muto (2000Frw) mu kigega Iterambere Fund byatumye abafite ubushobozi buke aribo benshi bakigannye.
Igurisha rya mbere muri iki kigega ryatangijwe tariki ya 12 Nyakanga 2016 na Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Ambasaderi Gatete Claver, risozwa ku itariki ya 7 Ukwakira 2016 abantu 920 nibo baryitabiriye. Ubwitabire mu kwizigamira muri iki kigega bugaragaza ko abanyarwanda bashaka kwizigamira by’igihe kirekire.
Iterambere Fund ni ikigega gishinzwe ishoramari ry’ibigega by’imigabane mu Rwanda kibarizwa muri sosiyeti y’ubucuruzi ikora ishoramari ry’umwuga, RNIT Ltd (Rwanda National Investment Trust).
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 14 Ugushyingo 2016, Umuyobozi mukuru wa RNIT, André Gashugi, yavuze ko abaguze imigabane mu kigega Iterambere Fund bari mu byiciro bibiri; icyiciro gishingiye ku nyungu (Income option) n’igishingiye ku izamuka ry’igishoro (Reinvestment option).
Yagize ati “Muri aba bantu bizigamiye bagashora imari muri iki kigega, abantu bagiye mu cyiciro gishingiye ku nyungu, yayandi tuvuga ngo buri mwaka bazajya baka inyungu zabo ni 78 gusa, na ho abantu 842 bafite amafaranga asaga Miliyoni 953 bagiye mu cyiciro gishingiye ku izamuka ry’igishoro. Ibi bikaba biduha icyizere cy’uko abantu bagiyemo bafite intego yo kuba bakwizigamira by’igihe kirekire.”
Gashugi yakomeje avuga ko RNIT Iterambere Fund yagiyeho mu rwego rwo gushishikariza abantu kugira uburyo bwo kwizigamira no gushora imari mu gihe kirekire, kandi ko uwifuza kugurisha imigabane ye atirirwa ayishyira ku isoko ahubwo ikigega kizajya gihita kiyimugurira.
Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya RNIT, Jonathan Gatera, yavuze ko aya mafaranga ari mu kigega RNIT Iterambere Fund batayabitse ahubwo na bo batangiye kuyashora mu bicuruzwa bitandukanye biri ku isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda.
Gatera kandi avuga ko igice kinini cy’aya mafaranga cyashowe mu mpapuro mpeshwamwenda mu gihe andi yagiye ahabwa amabanki kugira ngo ayakoreshe azayishyure nyuma.
Yanavuze ko kandi mu bigaragara abanyarwanda bose batarasobanukirwa ikigamijwe n’iki kigega, bakaba bateganya gushyira imbaraga mu kubibasobanurira no kubereka inyungu zirimo.
Yakomeje avuga ko bishimishije kubona abashoramari bato (bafite amafaranga make) na bo bibonamo ibyo bitanga ikizere ko nihanozwa ubukangurambaga baziyongera.
Mu igurisha rya mbere umugabane mu Kigega RNIT Iterambere Fund wari ku mafaranga 100, amake yaherwagaho akaba yari 2000.
Mu cyiciro cya kabiri kizatangira ku itariki 15 Ugushyingo 2016, ikiguzi cy’umugabane umwe cyageze ku mafaranga 100.92, azajya agenda yiyongera buri munsi bitewe n’uko isoko rihagaze.
Mutesi Scovia

Umuyobozi mukuru wa RNIT, André Gashugi
