Kuri uyu wa Mbere, Tariki ya 27 Mutarama 2025, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, hateraniye Inama ya 49 ya Polisi zo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO: Eastern Africa Police Chiefs Cooperation Organization). Iyi nama yafunguwe ku mugaragaro n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye.
Iyi nama ni imwe mu zigize Inteko Rusange ngarukamwaka ya 26 y’Abayobozi bakuru ba Polisi zo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, izaba ku wa 29 Mutarama 2025, ku nsanganyamatsiko igira iti “Gushimangira ubufatanye bw’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko mu Karere mu kurwanya iterabwoba, ibyaha byambukiranya imipaka n’ibyaha by’inzaduka.”
Iyi nama igizwe n’ibiganiro bihuza Komite zitandukanye n’amahugurwa, aho ibizavugirwamo bizatanga amahirwe yihariye yo gusangizanya ubunararibonye, kurebera hamwe ibimaze kugerwaho no kuganira ku ngamba zo kurushaho guhangana n’ibibazo byugarije Akarere.

Umukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye atangiza inama
