Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Muhanga: PSD isaba urubyiruko gusigasira igihugu kibari mu maboko

Munezero Jeanne d’Arc

Ishyaka riharanira imibereho myiza y’abaturage _PSD, risaba urubyiruko kutiyambura amahirwe rufite yo kwitorera umukuru w’igihugu, Paul Kagame ndetse ni shyaka PSD, cyane cyane ko igihugu kiri mu maboko y’urubyiruko rwaba urw’uyu munsi ndetse no mu bihe bizaza.

Ni mu gihe hirya no hino mu gihugu hakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida biyamamariza umwanya w’Umukuru w’igihugu ndetse n’Abadepite, bikitabirwa n’abiganjemo urubyiruko, abandi bakabikurikira ku mbuga nkoranyambaga. Ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiye ku itariki ya 22 Kamena kandi bizasozwa ku itariki ya 13 Nyakanga 2024.

Ku wa Gatandatu tariki ya 06 Nyakanga 2024, ishyaka PSD ryakomeje ibikorwa byo kwamamaza Umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame watanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi ndetse n’abakandida depite baryo mu karere ka Muhanga byitabiriwe n’abaturage benshi b’ako Karere n’abo mu Turere bihana imbibi twa Kamonyi ndetse na Ruhango, biganjemo urubyiruko.

Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Muhanga rugiye gutora bwa mbere rugaragaza ibyishimo byo kuba bazitorera umukuru w’igihugu kandi bakanizeza ishyaka PSD ko bazabaha amajwi kuko imigabo n’imigambi yabo na bo yabatekerejeho.

Iradukunda Valantina ni umwe mu rubyiruko rwitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida depete ba PSD ati “Iri shyaka sinarinsanzwe ndiziho byinshi usibye kuryumva ku maradiyo ariko nyuma yo kumva imigabo n’imigambi yaryo byanshimishije cyane kuba babasha no gutekereza ku rubyiruko. Ni iby’agaciro, bizatuma mbatora cyane ko ari n’ubwa mbere nzaba ntoye na bwo ubwabyo bintera amatsiko.”

Ishema Cedrick na we ati “Mu bintu byanshimishije ni uko nzatora Perezida kuko ni ubwa mbere nzaba ntoye rwose numva bizaba ari byiza na nyuma yo kumva ibyo ishyaka PSD bazageza ku rubyiruko harimo no kubegereza inganda bakabonamo imirimo tukava mu bushomeri nzabatora pe”  

Mu migabo n’imigambi y’iryo shyaka ryagaragaje, risaba abaturage ko baritora maze rikayishyira mu bikorwa, harimo ko riharanira ko muri manda itaha y’imyaka itanu, niritorerwa kujya mu Nteko Ishinga Amategeko rizaharanira ko isoreshwa ry’ubutaka rikurwaho.

Imwe muri iyo migabo n’imigambi, PSD igaragaza, harimo no kwita ku rubyiruko iteza imbere imyidagaduro ndetse no kubakangurira kwiteza imbere.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Muhanga Mugabo Gilbert akaba n’umwe mu barwanashyaka bishyaka PSD, avuga ko urubyiruko rw’aka karere rugiye gutora bwa mbere nta kibazo na kimwe bazahura na cyo mu bijyanye no gutora, kuko bagize umwanya uhagije wo kuruhugura ku bijyanye n’amatora.

Agira ati “Mu rugendo rurerure twanyuzemo dutegura amatora, urubyiruko rwacu rugiye gutora bwa mbere rwarahuguwe ariko n’abaturage muri rusange barigishijwe kuko amatora y’uyu mwaka afite umwihariko, atandukanye n’andi yari asanzwe aba. Habayeho guhugura ibyiciro bitandukanye. Uyu munsi ni ukwamamaza ariko twabanje guhugura.”

Visi Perezida wa mbere wa PSD, Hon. Muhakwa Valens, avuga ko kuba hari urubyiruko rugera kuri miliyoni eshatu zigiye gutora bwa mbere ari igikorwa cyiza gihamya demokarasi ndetse gishimangira n’inshingano y’umuturage mwiza kwihitiramo umukuru w’igihugu, kandi iyo urubyiruko rutora ruba ruhitamo icyerekezo cy’imyaka itanu iri imbere no gukomeza muri uwo musingi.

 Agira ati “Nicyo kimwe rero no guhitamo abadepite! Ni ukuzuza uburenganzira bwabo bahabwa n’Itegeko Nshinga, ni n’inshingano bahabwa nk’abanyagihugu. Ibyo rero tukaba tubakangurira kutiyambura ayo mahirwe, cyane cyane ko igihugu kiri mu maboko y’urubyiruko rwaba urw’uyu munsi ndetse no mu bihe bizaza.”

Akomeza agira ati “Turabashishikariza guhitamo neza, tubasaba ko ku mwanya wa Perezida wa Repubulika bazatora Nyakubahwa Paul Kagame, bakaba bahisemo umukuru w’igihugu uzakomeza kubaha agaciro ndetse no ku mwanya w’abadepite bagatora PSD ishyaka riharanira imibereho myiza y’abaturage.”

Abanyarwanda bari mu gihugu bazatora mu matora ya perezida n’ay’abadepite ku itariki ya 15 Nyakanga, na ho abari mu mahanga bazatora umunsi mbere, ku itariki ya 14 Nyakanga.

Mu gihe amatora y’abahagarariye amatsinda yihariye (abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga) azaba ku itariki ya 16 Nyakanga, asoze ibikorwa by’amatora bizamara iminsi itatu.

Abadepite 53 (Inteko Ishinga Amategeko) bazatorwa binyuze mu matora rusange (hafi ya bose bashyizwe imbere n’amashyaka ya politiki), na ho imyanya 24 igenewe abagore gusa, ihagarariye 30% by’imyanya yose mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umutwe w’Abadepite. Imyanya ibiri yihariye igenewe urubyiruko na ho umwe ugenewe abafite ubumuga.

Mu matora ya Perezida wa Repubulika yo mu 2017, urutonde rw’abatora rwariho abatora basaga miliyoni 6.8 mbere y’uko rugera kuri miliyoni 8.1 mu matora y’abadepite yo mu 2018.

Ku rubyiruko rungana na 3,767,187 bose bazatora, barimo 16,915 bazatorera mu bihugu byo hanze y’imipaka y’u Rwanda (Diaspora), abasaga miliyoni ebyiri bari kuri lisiti ntakuka akaba ari bwo bwa mbere bazaba bagiye gutora.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities