Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Muhanga: Umuturage aratakamba kubera kuryozwa ibyo abana be bibye

Mu nteko y'abaturage hakemurirwa byinshi mu bibazo bafite. Fidele Nsababera asaba gufashwa guhindurirwa ikiciro cy'ubudehe, agakurwa mu cya gatatu agashyirwa mu cya kabiri, kuko yakeneshejwe no kwishyurira abana be ibyo bibye (Ifoto/Umuseke)

Nsababera Fidèle wo mu Mudugudu wa Kinini, Akagari ka Mubuga, Umurenge wa Shyogwe, avuga ko yakeneshejwe n’abana be babiri b’abajura barengeje imyaka 25 y’amavuko. Uyu muturage atakamba asaba guhindurirwa Ikiciro cy’Ubudehe kubera ko amaze kugurisha imitungo ye kugira ngo yishyure iby’abandi abo bana bibye.

Nk’uko bitangazwa n’Umuseke.rw dukesha iyi nkuru, mu nteko y’abaturage Nsababera Fidèle yahawe ijambo ngo avuge ikibazo afite, abwira Inzego za Leta ko afite intimba ku mutima ziterwa no kuba mu bana be yabyaye, babiri muri bo baherutse kwiba ibintu by’abandi none akaba amaze kugurisha Inka n’Umurima yari afite ngo abishyurire.

Nsababera avuga ko umuhungu we wa gatatu n’abandi bakoranaga i Kigali bibye amadolari ya Amerika 1500 y’Umunyamahanga baburirwa irengero, none ubu ari we baje kwishyuza, biba ngombwa ko ashaka aho avana ayo madolari mu mitungo ye.

Avuga kandi ko undi muhungu we yibye igari n’ihene, yongera gufata inka yari asigaranye ayigurisha agira ngo yishyure iryo gare n’ihene.

Nsababera ati “Nari nsanzwe mbarizwa mu kiciro cya gatatu cy’Ubudehe, kandi numvaga kinkwiriye, ariko ubu nta mutungo nsigaranye usibye inzu ntoya mbamo.”

Nsababera avuga ko kuba yarabyaye abajura nta wundi asiganya ngo amufashe kwishyura ibyo abana be bibye, usibye gusaba guhindurirwa icyiciro cy’Ubudehe kugira ngo yongere yisuganye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe, Habinshuti Védaste, avuga ko kwishyura ibyo abana be bibye ari inshingano z’umubyeyi, kuko nta mafaranga Ubuyobozi bwateganyije yo kwishyurira abajura.

Yavuze ko uyu mubyeyi agomba kwandika ibaruwa isaba guhindurirwa ikiciro cy’Ubudehe nk’uko n’abandi bashyizwe mu byo badakwiye babikora, akavuga ko ari byo Ubuyobozi bugomba kumufashamo byonyine.

Habinshuti ati “Uyu mubyeyi turamusaba kwihutira kwandika asaba gusubizwa mu kiciro cya Kabiri kandi numva nta kibazo gihari.”

Avuga ko ibi bidashobora gukuraho inshingano z’uko ari Se w’aba bana nubwo ari abajura.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima mu karere ka Muhanga, Umutoniwase Kamana Sostene, avuga ko ibi bwikwiye kubera urugero abandi babyeyi badatanga uburere bwiza ku bana babo.

Muri iyi nteko, abaturage bareze bamwe muri bagenzi babo bagurishije inka bahawe muri Girinka, biregura bavuga ko baziguzemo izindi kandi ko bafite ibyemezo bagiye bahabwa n’Inzego z’Umurenge zibemerera kugurisha inka bari batunze.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities