Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyagatare: Ubukangurambaga bwatumye abanduye Virusi itera SIDA basaga 6000 bafata imiti igabanya ubukana

Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu turere turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba. Gahana imbibi n’ibihugu bya Uganda na Tanzania. Muri aka karere, abafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA bagera ku 6143, muri bo 228 akaba ari abana. Muri rusange, ubwandu muri aka karere buri kuri 0,95 ku ijana.

Umurenge wa Karangazi uza ku isonga kuko abafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA bangana na 56 ku ijana by’abafata imiti muri ako karere, hagakurikiraho imirenge ya Matimba na Rukomo. Umurenge ugaragaramo abantu bake bafata imiti ni uwa Kiyombe, nk’uko bigaragazwa n’Ibitaro by’Akarere bya Nyagatare.

Bigirumuhirwa Levis, Umuganga mu bitaro bya Nyagatare ushinzwe gukurikirana ababana n’ubwandu bwa Virusi itera SIDA, atangaza ko iyo serivisi ashinzwe yatangiye mu 2004 muri ibyo bitaro.

Avuga kandi ko abafatira imiti muri ibyo bitaro bangana na 423, muri bo abana bari munsi y’imyaka 15 y’amavuko bafata imiti bagera kuri 21. Abafata imiti y’amezi atatu bagera kuri 244.

Agira ati “Ubwitabire mu kwisuzumisha ku bushake ndetse no kwitabira gufata imiti ku bamaze kumenya ko banduye, tubifashwamo n’abajyanama b’ubuzima. Iyo tumaze kumenya ko umuntu yanduye duhita tumutangiza imiti, ariko ntiduterera iyo habaho na gahunda yo kumukurikirana na yo dufashwamo n’abakangurambaga b’uburungano.”

Akomeza avuga ko mu bafite ingorane zo kwandura cyangwa kwanduza abandi cyane ari abakora uburaya, ubu abakurikiranwa n’ibyo bitaro ari babiri.

Wibabara Jolly, Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Musheri, kiri mu murenge wa Musheri, umwe mu mirenge ihana imbibi n’igihugu cya Uganda, avuga ko bafite abantu 250 bakurikirana bafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA, muri bo abagera ku 150 bafata imiti y’amezi atatu. Avuga ko hari imbogamizi kuri bamwe mu bafata imiti.

Agira ati “Kuba duturiye umupaka kandi kwambuka ujya muri Uganda bikaba bidakomeye, hari abamara kumenya ko banduye bakiyambukira umupaka, bagera yo kubera gufata imiti nabi cyangwa kutayifata bakaremba, bakagaruka barasubiye inyuma. Ibi biratugora kubakurikirana.”

Avuga kandi ko bakurikirana abafata imiti babasura mu ngo aho batuye ndetse hakaba na gahunda yo gusuzuma umuryango wose ku babishatse.

Indangamirwa ziratanga inama

Indangamirwa ni izina ry’abakoraga uburaya mu karere ka Nyagatare. Marie Chantal ni umwe muri bo ariko yaje kubuvamo. Abana na Virusi itera SIDA. Avuga ko inyigisho yahawe zamufashije kwiyakira, akurikiza inama agibwa, ubu akaba ari umwe mu bakangurambaga b’urungano.

Agira ati “Hari bamwe muri bagenzi bacu baba baranduye bagahitamo kujya gufatira imiti ahandi, ariko kandi hari n’abatinya kwipimisha ngo barebe uko bahagaze. Abo bose tubagira inama kandi zirabafasha. Ubu twakoze ishyirahamwe dutangira kwizigamira, kandi twatangiye kwiteza imbere no kubaho neza. Icyo duharanira twese ni ugukumira ubwandu bushya.”

Ubuyobozi bubona bute ikibazo

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko ikibazo cy’ubwandu bushya kigenda kigabanyuka cyane cyane mu mirenge ya Karangazi na Matimba yakunze kugaragaramo abantu benshi banduye Virusi itera SIDA.

Agira ati “Kuba iyo mirenge iza ku isonga si ikibazo cy’ubwandu bushya, ahubwo ni ubukangurambaga bwiyongereye. Ikibazo cyagaragaye ni uko Umurenge wa Matimba wakira abantu benshi baturuka mu bihugu binyuranye, ariko nta bwandu bushya bugaragara. Hiyongeraho ariko umubare munini w’abaturage bimuka baza gutura muri aka karere.”

Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryo mu 2012 rigaragaza ko Akarere ka Nyagatare gatuwe n’abaturage bagera ku 466,944. Aka karere gafite ibitaro by’akarere bya Nyagatare, ubu hubakwa ibindi bya Gatunda. Gafite ibigo nderabuzima 20, amavuriro y’ibanze 20 yatangiye gukora hateganyijwe kubakwa andi 34. Ubwandu bwa Virusi itera SIDA buri aka karere bugeze kuri 0,95 ku ijana, mu gihe mu ntara yose y’Iburasirazuba bugeze kuri 2.4 ku ijana.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities