Rwanyange Rene Anthere
Abatishoboye bo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bahawe akazi mu gukora imirimo ifitiye inyugu abaturage akamaro (VUP) babifashijwemo n’ubuyobozi bw’umurenge wa Nyagihanga, biyegeranyirije amafaranga yo kugura amabati yo kubaka ubwiherero, banatanga mituweli 30 kuri bagenzi babo batishoboye, avuye ku gihembo bagenerwa mu mirimo bakoze.
Umurenge wa Nyagihanga ni umwe mu mirenge cumi n’ine igize akarere ka Gatsibo. Nyuma yo kubona ko bimwe mu bibazo bibangamiye ubuzima bw’abaturage bishobora gukemuka na bo ubwabo babigizemo uruhare, abahawe imirimo muri VUP bashoboye kwigurira amabati 312 yo kubaka ubwiherero, ndetse banatangira abantu mirongo itatu (30) ubwisungane mu kwivuza, bisanze mu cyiciro cya kabiri kandi batishoboye.
Ari mu byino zabo ndetse no mu buhamya icyo bagarukaho ni uko ibyo bakora byose bikorera badakorera Leta kandi bagomba kuba heza, nk’uko byavuzwe na bamwe muri bo, Gasana Xavier na Murekatete Oliva.
“Ibi byose twabikoze nyuma yo gusobanurirwa n’ubuyobozi bwacu. Twabitekereje tugambiriye kudakomeza gusebya ubuyobozi bwacu, kuko kwiyubakira umusarane ari ukugira isuku wowe ubwawe ndetse no kurinda bagenzi bawe indwara zikomoka ku mwanda,” Ibitangazwa na Gasana Xavier.
“Ibyo dukora byose ni ukwikorera si ugukorera Leta. Icyo tugambiriye ni ukuba heza, no gufasha bagenzi bacu kugira ngo hatazagira urembera mu rugo, kuko nitwe n’ubundi byagora.” Ibitangazwa na Murekatete Oliva.
Umunyamabanga Nshingwbaikorwa w’Umurenge wa Nyagihanga, Musonera Emmanuel, ashima igitekerezo cy’abakora muri VUP, mu kugira uruhare mu gukemura bimwe mu bibazo bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Agira ati “Kiriya gikorwa cyaradushimishije cyane kuko twabibabwiye bagahita babyumva. Byetweretse ko imyumvire yabo iri hejuru kandi binatwereka ko ibitekerezo byabo bitazasubira inyuma ndetse harimo n’isomo ku bandi. Ni abantu batekereza neza, bafite urukundo n’abandi bakwiye kubigiraho.”
Kugeza ubu abaturage bakora imirimo ifitiye igihugu akamaro binyuze muri VUP batuye mu murenge wa Nyagihanga bagera kuri 566, na ho abahabwa inkunga y’ingoboka basaga 160. Ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko hasigaye abaturage bake bafite ikibazo cy’ubwiherero budatunganye ariko mu misni mike hari ikizere ko kizaba cyakemutse.
Igikorwa cyo kwakira amabati abakora muri VUP biguriye yo gusakaza ubwiherero ndetse no kwishyurira mituweli abaturage 30 batishoboye bisanze mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe, byakozwe mu muganda w’ukwezi wok u wa 28 Mata 2018, witabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kantengwa Mary, na we wabashimiye igikorwa cy’ubutwari bageze ubwabo.

Abaturage bagezwaho amabati biguriye yo gusakaza ubwiiherero.

Abaturage bagezwaho amabati biguriye yo gusakaza ubwiiherero.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kantengwa Mary, aganira n’abaturage nyuma y’umuganda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagihanga, Musonera Emmanuel, aganira n’abaturage nyuma y’umuganda.

Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze n’iz’umutekano nyuma y’umuganda biteguye kuganira n’abaturage.

Nayigizente Jean Claude
May 3, 2018 at 15:30
Ni byiza Ku murenge wacu wa NYAGIHANGA ni igikorwa kindashyikirwa abantu benshi bakwigiraho kandi bakwishyira hamwe bagashobora ibigoye bitabagoye. Murakoze!