Abaturage bo mu kagari ka Sekera, Umurenge wa Musebeya baciye ukubiri no kurembera mu rugo binyuze muri gahunda yiswe “Mbikore nanjye biroroshye”, bikomotse ku bwizigame bw’igiceri cy’amafaranga 100. Iyi gahunda bayiteguye bizigamira Ubwisungane mu kwivuza, ubu abenshi bakaba barujuje imisanzu yabo y’umwaka 2023-2024.
Mukankundiye Anne Marie wo mu mudugudu wa Masinde avuga ko kwishyura Mituweli byamugora, ariko ubu yizeye ko atazongera guhangayika ku munsi wa nyuma nk’uko byamugendekeraga mu myaka yashize.
Agira ati ”Mituweli ni ingirakamaro pe! Tumaze kubona akamaro kayo ariko mu myaka yashize kubonera umusanzu rimwe utarizigamye byaragoranaga. Nk’ubu nishyurira abantu batanu, kwishyura uwo mwanya nta bwizigame biba bigoye ariko ubu ngeze kure nishyura. Sinzagurisha utwaka cyangwa agatungo cyangwa ngo mbure aho mfunda imitwe ku munsi wa nyuma, kubera iyi gahunda ubuyobozi bwadushyiriyeho. Abaturage bagenzi banjye dukomeze kwitabira…”

Habanabacyize Athanase na we avuga ko kubona amafaranga amatariki yo kwishyura Mituweli ageze, mu rugo iwe byabagoraga bikabasaba kugurisha bimwe mu byo batunze, bakanahendwa ariko bitazongera.
Agira ati “Umuntu yumvaga ko kwishyura Mituweli byageze akagira ubwoba, ariko ubu kubera amafaranga maze kwizigamwa, ku munsi wo kwishyura bizaba ari ibyishyimo. Kwishyurira abantu barenga bane umunsi umwe byaraduhangayicyishaga cyane. Abayobozi barakoze natwe tuzakomeza kwizigamira no gushishikariza abandi kubigira ibyabo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musebeya, Nkurikiyimana Pierre, avuga ko iyi gahunda ari umwihariko w’umurenge ayoboye, yatekerejwe hagamijwe korohereza abaturage gutanga ubwisungane ntacyo bagurishije. Iyi gahunda imaze kwitabirwa n’abarenga 90% batuye uyu murenge. Asaba buri wese kuyigira iye igihe gisigaye kikazagera baramaze kugera ku ntego bose.
Agira ati “Iyi gahunda izafasha abaturage kwishyura bitabagoye no kubona amafaranga yo gukora ibindi. Urugero niba umuntu yarazigamye 4500 atangira 3000 umuntu umwe, azasubizwa asigaye.”
Umurenge wa Musebeya ni umwe mu mirenge 17 igize Akarere ka Nyamagabe ukaba ugizwe n’utugari 6. Buri muturage yizigamira buri cyumweru guhera ku mafaranga 100, kuri ubu hamaze kuzigamwa asaga miliyoni 14 z’amafaranga y’u Rwanda.
Iyi gahunda ya “Mbikore na njye biroroshye” yatangiye muri Kamena 2022 izamara ibyumweru 45 ni ukuvuga ko izasozwa muri Gicurasi 2023.
Rukundo Eroge
