Bamwe mu bangavu babyaye imburagihe bo mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Nyanza, bagira inama abangavu zo kwirinda uduhendabana tw’abagabo no kumenya kuvuga hoya, igihe babasabye ko baryamana.
Aba bangavu b’i Nyanza babigarutseho ku wa 04 Ugushyingo 2022 ubwo muri aka karere hasozwaga ubukangurambaga bw’iminsi itatu, bwakozwe na Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango bwari bugamije kuganiriza no gusubiza mu buzima busanzwe abangavu bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina (Gender Based Violence Clinic) n’ababyeyi babo.
Mu buhamya bwabo bavuga ko kubyara ukiri muto bidindiza iterambere ryawe n’iry’umuryango ndetse n’iry’igihugu muri rusange, bikanatuma utagera ku nzozi zawe.
Umwe mu bangavu twise Ineza Emerance kuri ubu ufite imyaka 17 yavuze ko yatwise ageze mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, agahura n’ibibazo by’inshi n’ubu bukimugiraho ingaruka.
Yagize ati ”Nakundanaga n’umuhubgu akajya ampa indirimbo na filimi kuko nazikundaga. Rimwe yansabye kumusura, ndajyenda nsanga yanyiteguye turarya turanywa, ansabye ko turyamana ndanga, azakumbwira ko azagupfa nitutabikora. Aranarira cyane! Kuko namukundaga naremeye ahita antera inda. Byangizeho ingaruka cyane, mva mu ishuri. Nari mfite inzozi zo kuba umuganga, ariko ndumva bitakibaye.”
Uwase Donatha kuri ubu ugeze mu myaka 20 wabyaye afite imyaka 17. Avuga ko ibishuko n’uduhendabana n’ibibazo byo mu muryango aribyo byamukozeho.
Yagize ati ”Navuye mu ishuri kubera kubura uwo nsigira umwana. Kugeza na n’ubu sinzi icyo nzaba n’uko nzatera imbere. Abangavu birinde cyane amagambo n’ibishuko, icyo basabwe bavuge oya.”
Yagarutse ku kibazo cy’amakimbirane mu miryango gituma hari abana bashukwa iyo babonye ubabwira ko abakunda, bakizera ko bazanezererwa mu Rukundo, bigatuma babyara imburagihe. Asaba ababyeyi kuba intangarugero mu mibanire yabo kandi bakaganiriza abana.
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette, asoza ubu bukangurambaga, yasabye ababyeyi by’umwihariko abagabo kuganiriza abana no kubagira inshuti bagahuriza imbaraga hamwe.
Yagize ati “Ibyo mwabonye bibabere isomo, mukomeze indoto zanyu. Hari benshi bakomeye babyaye muri iyo myaka. Ubuzima ntibuhagarara, muzasubire mu ishuri. Hari gushyirwaho n’ubundi buryo burimo udutabo tuzafasha ababyeyi, abajyanama b’ubuzima no ku mashuri.”
Kuki ababyeyi bataganiriza abana ngo babe inshuri zabo?
Mukamunana Aline wo mu murenge wa Mukingo avuga ko yagerageza kuganiriza umwana we ku buzima bw’imyororokere nubwo byarangiye ahohotewe akanabyara. Avuga kandi ko hari ubwo abana batwarwa n’ibigare kandi uwe yagendeyemo. Avuga kandi ko uruhare rw’abagabo na rwo ari ngombwa mu kuganiriza abana, ntibaharirwe ba nyina bonyine.
Sebirase Augustin wo mu murenge wa Kibilizi avuga ko mbere y’uko umwana we abyara atigeze amuganiriza kuko yumvaga yizeye ko umwana we ntaho azahurira n’icyo kibazo. Asaba abagabo guhuguka bakaba hafi y’abana bakabaganiriza, bakabagira inshuti bakaramira abatarahura n’ibibazo.
Ubu bukanguramba bwakorewe ku bangavu batangukanye bo mu karere ka Nyanza bagera ku 150 babyaye muri uyu mwaka batarageza nibura ku myaka 18 y’amavuko.
Rukundo Eroge












































































































































































