Rukundo Eroge
Abagore 60 bahatanira kuzatorwamo 6 bahagarariye intara y’Amajyepfo muri 30% bahagarariye abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, batangitye kwiyamamaza, ni igikorwa cyatangiriye mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Kibeho i Ndago ku wa 25 Kamena 2024.
Muri iki gikorwa buri mukandida depite yahabwaga umwanya akageza ku nteko itora igizwe n’abahagarariye abagore mu byiciro bitandukanye n’abandi bayobozi akabagezaho imigabo n’imigambi ye ateganya gushyira mu bikorwa mu gihe yaba agiriwe icyizere.
Bamwe mu bagize inteko itora kuri ubu bavuga ko bishimira uruhare abadepite bahagarariye icyiciro cyihariye cy’abagore bagize uruhare rw’indashyikirwa mu iterambere ry’igihugu muri manda zatambutse, babasaba kuzakomeza kubakorera ubuvugizi ku bisigaye byiganjemo ibikorwaremezo.
Umwe mu bagize inteko itora agira ati “Ikintu cya mbere nabatuma ni ugukomeza bagasigasira umutekano w’u Rwanda, ahantu ntuye mu murenge wa Nyabimata dukeneye amazi n’umuriro bazadukorere ubuvugizi.”
Komiseri muri komisiyo y’Igihugu y’Amatora Umwali Carine, avuga ko abakandida n’abagize inteko itora bakwiye gukomeza kwirinda ibibujijwe muri iki gihe cyo kwiyamamaza.
Agira ati “Muri iki gihe birabujijwe ko abakandida basebanya. Nubwo bahuriye hano bose bakeneye amajwi, bagomba kugumana indangagaciro ziranga umunyarwandakazi ntibasebanye, ntibatukane, bakirinda ivangura iryo ari ryo ryose bagakorera mu itsinda. Inteko itora turayisaba ko izashishoza, igatora ab’ingirakamaro ititaye ku bindi ibyo ari byo byose.”
Amatora y’abadepite na Perezida wa Republika ateganyijwe ku wa 14 Nyakanga 2024 ku Banyarwanda baba mu mahanga na 15 Nyakanga ku Banyarwanda baba imbere mu gihugu mu buryo butaziguye; mu gihe amatora y’ibyiciro byihariye yo azaba mu buryo buziguye ku wa 16 Nyakanga 2024, abagize inteko itora bahitamo izina na nimero y’umukandida.






