Kuri uyu wa mbere tariki ya 4 Nyakanga 2016, ikipe ya Rayon Sports yegukanye igikombe cy’amahoro, itsinze APR FC igitego 1-0.
Umukino utoroshye wabaye kuri uyu munsi wo kwizihiza ku nshuro ya 22 isabukuru yo kwibohora, waranzwe n’ishyaka ku mpande zombi, igice cya mbere Rayon Sports yaranzwe no gusatira cyane APR nubwo nta gitego cyavuyemo.
Icyo gice cyarangiye ari 0-0, Rayon Sports iteye koruneri (Corners) 10, APR iteye ebyiri gusa. Umukinnyi ukomeye wa APR, Emery Bayisenge yakinishijwe iminota 21, umutoza amukura mu kibuga, numya yo guhabwa ikarita y’umuhondo kandi byagaragariraga buri wese ko yashoboraga kubona indi vuba kubera amakosamenshi yakomezaga gukorera abakinnyi ba Rayon Sports.
Igice cya kabiri cyaranzwe n’ishyaka buri kipe ishaka igitego ariko biba iby’ubusa. Hasigaye iminota ine (4) ngo iminota 90 y’umukino irangire ni bwo Ismail Diarra wa Rayon Sports yabonye igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.
Hari hashize imyaka 11 Rayon Sports idakoza imitwe y’intoki ku gikombe cy’amahoro.
Rayon Sports yegukanye igikombe giherekejwe na Miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda, APR FC yabaye iya kabiri ihabwa Miliyoni enye, na ho AS Kigali yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Espoir igitego 1-0, ihabwa Miliyoni imwe n’igice.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi :
APR FC: Kwizera Olivier, Rusheshangoga Michel, Ngabo Albert, Rwatubyaye Abdoul, Rugwiro Herve, Bayisenge Emery, Mukunzi Yannick, Djihad Bizimana, Buteera Andrew, Iranzi Jean Claude, Issa Bigirimana.
Abasimbura: Ntaribi Steven, Rutanga Eric, Ntaluhanga Tumaine, Usengimana faustin, Nshutiyamagara Ismael, Ndahinduka Michel, Benedata Janvier.
Rayon Sports: Ndayishimiye Eric, Manzi Thierry, Imanishimwe Emmanuel , Tubane James, Munezero Fiston, Niyonzima Seif, Mugheni Fabrice, Kwizera Pierrot, Manishimwe Djabel, Ismaila Diarra, Nshuti Savio Dominique.
Abasimbura: Bashunga Abouba, Niyonkuru Djuma, Mugisha Francois, Mugenzi Cedric, Irambona Eric, Niyonkuru Vivien, Muhire Kevin.

Nyuma y’imyaka 11 Rayon Sports yongeye gutwara igikombe cy’amahoro, kikaba ari n’icya 10 imaze gutwara mu bikombe by’amahoro.
