Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

Nyuma y’imyaka 17 Mukura yongeye gukora ku gikombe

Ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro, ikipe ya Mukura VS yatsinze Rayon Sports kuri za Penaliti nyuma y’uko amakipe yombi anganyije ubusa ku busa mu bihe bihe by’umukino byateganyijwe. Usibye igikombe, Mukura yahise ibona itike yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika. Mukura yongeye gukora ku gikombe nyuma y’imyaka 17. Umukino warangiye Mukura itsinze Rayon Sports kuri Penaliti enye kuri imwe (4-1).

Uyu mukino wok u wa 12 Kanama 2018 wabaye mu mugoroba kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, waranzwe n’imbaraga no gusatirana cyane. Buri kipe yashaka uko yabona igitego ariko abugarira ku mpande zombi bakaba ibamba.

Iminota ya mbere y’umukino yose nta guhusha ibitego cyangwa gusatirana gukomeye cyane kwabayemo nubwo Mukura yahabonye Koruneri zigera kuri eshatu ntizigire ikivamo.

Uburyo Rayon yabonye na bwo basangaga umuzamu Rwabugiri Omar cyangwa ba myugariro ba Mukura bahagaze neza. Igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa.

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri isatira cyane ihita ibona koruneri ebyiri zitagize icyo zitanga. Mukura na yo irongera itangira gukina neza ariko ba rutahizamu Ciza Hussein, Lomami Frank na Rashid Mutebi ntibabasha kureba mu izamu.

Rayon sports yaje kuvanamo rutahizamu Christ Mbondi asmburwa na Bimenyimana Bonfils Caleb, benshi mu bakunzi ba Rayon Sports bavuga ko umutoza yishe umukino. Nova Bayama asimbura Mugisha Gilbert impinduka zitatanze umusaruro uboneka cyane, n’ubwo yakoze ibyo ashoboye.

Amakipe yombi yakomeje kugerageza gusatira no gutsindana ariko habura igitego bongeraho iminota 30.

Muri iyi minota amakipe yombi yasatiranye umuzamu Rwabugiri Omar wa Mukura abera ibamba abasatirizi ba Rayon Sports, kuko hari imipira myinshi yagaruye mu gihe abantu bari batangiye kubara ko ari ibitego.

Habura umunota gusa Umutoza wa Mukura yahise avanamo uyu muzamu ishyiramo Ingabire Regis, kuko yabonaga ko umukino uganisha mu gutera Penaliti, binagaragaza ko yari amufitiye icyizere mu gukuramo bene iyo mipira kurusha Rwabugiri, ari na ko byaje kugenda.

Uyu muzamu yakuyemo imipira ibiri, undi urahushwa mu gihe yinjijwe igitego kimwe gusa, ikipe ya Mukura ikinjiza imipira ine yose. Umukino warangiye Mukura itsinze Rayon Sports kuri Penaliti enye kuri imwe (4-1), ibyishimo bitaha i Huye.

Mukura yegukanye igikombe isezereye amakipe akomeye kuko muri 1/4 yasezereye  AS Kigali, muri 1/2 isezerera APR, ku mukino wa nyuma itsinda Rayon Sports.

Mukura ni yo izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup 2019. Si ubwa mbere izaba igiye mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo uri Africa kuko yayagiyemo ishuro zirindwi (7) uhereye mu 1982 kugeza 2001.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities