Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Perezida Kagame asaba abayobozi kuzirikana uburemere bw’indahiro yabo

Perezida Paul Kagame asaba abayobozi kujya bubahiriza ibyo baba barahiriye, abibutsa ko indahiro atari umugenzo gusa ahubwo ifite uburemere bwayo kandi bijyana n’inshingano baba bahawe.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku wa mbere tariki ya 23 Ukuboza 2024, muri Village Urugwiro, mu muhango wo kwakira indahiro za Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, hamwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Godfrey Kabera.

Perezida Kagame ashimira abemeye kujya mu mirimo bahawe, ababwira ko bakwiye gushyira imbere gukorera igihugu, cyane cyane ko biba bikubiye no mu ndahiro babanza gukora mbere yo kwinjira muri izo nshingano.

Agira ati “Indahiro si umugenzo gusa, indahiro ifite uburemere bwayo kandi bijyana n’imirimo igiye gukorwa. Iteka iyo muri kuri iyo mirimo birumvikana ko uburemere bw’iyo mirimo buba buri mu bwenge bwanyu no mu mitima yanyu, mubyumva ko mugomba kubyubahiriza. N’ubwo atari ko iteka bigenda ku bantu bose, hari abarahira ariko ntibakore ibyo barahiriye… Ibyo ntibibuza uburemere bw’iyo ndahiro n’iyo mirimo gukomeza kwitabwaho.

Mbere na mbere haba hari Abanyarwanda benshi bashobora gukora iyo mirimo ariko kuba ari mwe mutoranyijwe bikwiye kongerera uburemere izo nshingano. Iyo bigeze ku mirimo, ntabwo ari byiza ko abantu batangira gushakisha impamvu yo kutubahiriza iyo mirimo.”

Perezida Kagame yibutsa abarahiye ndetse n’abandi bayobozi bitabiriye uwo muhango bayobozi ko badakwiye kuvuga ko hari impamvu runaka yatumye batubahiriza inshingano bahawe.

Agira ati “Mu nzego zose z’Igihugu cyacu dukoreramo, ndetse guhera kuri Perezida wa Repubulika, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Minisitiri w’Intebe, abakuriye Inteko n’abandi, iyo uri ku mirimo ntushakisha impamvu ibintu bitagenze neza cyangwa bishobora kugenda nabi. Abakunda gukoresha, ni nko kuvuga ngo wampaye cyangwa Igihugu cyanshinze imirimo ariko nticyampaye ibikoresho bihagije. Biba bivuze iki? Iyo mirimo umuntu ahawe, haba harimo no gushaka ibikoresho cyangwa amikoro. Amikoro Igihugu gifite ntarangiza byose, ntashobora… Ntabwo ari urwego rumwe ruriho ngo amikoro y’Igihugu yose abe ari ho ajya.

Amikoro Igihugu gifite adahagije, agabanywa mu nzego zose.  Ni ukuvuga ngo buri rwego rwose rubona ibidahagije. Igihugu ntigifite ibihagije ahubwo abantu bashingwa ibyo bashinzwe kugira ngo mu mikorere yabo buzuze izo nshingano bahawe ariko habemo n’inshingano yo kongera amikoro. Ni ibyo, nta bindi byo ku ruhande, ibindi ni amagambo gusa.”

Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi bahawe Minisiteri ya Siporo, gufata siporo nk’ikintu cyagirira igihugu akamaro mu buryo bw’ubukungu, ariko bikaba byanagirira umumaro abayikora.

Agira ati “Ibi tugerageza gukora muri siporo ni ukugira ngo siporo mu byo igeza ku bantu havemo n’amikoro. Ubu siporo ni ubukungu bushingiye ku mpano mu Banyarwanda cyangwa mu bandi ahandi. Iyo mpano rero hari uburyo icuruzwa, hari uburyo ivamo amikoro. Ni yo ntego yacu. Ni yo mpamvu hariho bimwe twashoboye gushyira mu buryo, kubaka ibikorwaremezo bifasha muri siporo kugira ngo Abanyarwanda benshi bagire uwo mwanya. Hari n’ibindi byinshi byagiye byubakwa no mu Turere n’ahandi bigenda byubakwa. Siporo rero ifite byinshi igeza ku bantu ariko harimo n’amikoro.”

Perezida Kagame agaragariza aba bayobozi ko imirimo bagiyemo itagoye, akenshi bigorana iyo abantu ubwabo batumye bigorana.

Agira ati “Ubundi nta kigoye muri iyi mirimo. Akenshi bigorana ari uko abantu ubwabo batumye igorana. Iyo ushatse ko byoroha biroroha, iyo ushatse kubikomeza birakomera na byo ndetse bikagukomerana. Ubwo rero nta gishya kijyanye n’umuhango w’uyu munsi, usibye ko ari ngombwa ko abantu bahora bavuga ibya ngombwa byafasha kugira ngo imirimo ishobore kugenda neza.”

Abasesngura ibya Politiki bagaragaza ko Minisiteri ya Siporo ihawe inshingano zikomeye, dore ko ari ubwa mbere ihawe Umunyamabanga wa Leta, harimo izo guteza imbere siporo ikagera ku rwego rw’aho ubukerarugendo bugeze no kubyaza umusaruro ibikorwaremezo bijyanye na siporo bimaze kubakwa.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amagare

Tour du Rwanda igiye gukinwa ku nshuro ya 17 kuva ibaye mpuzamahanga no ku nshuro ya karindwi kuva igiye ku rwego rwa 2,1. Izatangira...

Amagare

Ubuyobozi bwa Tour du Rwanda bwashyize hanze itangazao rigaragaza ko ikibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), gikomoka...

Inkuru nyamukuru

Panorama In the verdant hills of Rwanda, an exceptional coffee product is cultivated that melds tradition, culture, and quality. Orga Gourmet Coffee, processed by...

Amakuru

Ku bufatanye bwa Polisi y’Igihugu, Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA) ndetse...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities