Raoul Nshungu
Kuri uyu wa Gatanu Perezida Kagame yakiriye itsinda riturutse mu ishuri rya Hope Haven Christian, riyobowe na Hollern Susan, washinze akaba n’umuyobozi waryo. Ni ishuri rimaze igihe ritanga uburezi bushingiye ku ndangagaciro za gikirisitu no kubaka ubuyobozi bufite icyerekezo.
Ubwo yakiraga iryo tsinda ryari riyobowe n’Umuyobozi akaba n’uwashinze Hope Haven Christian School, Hollern Susan, Perezida Kagame yabashimiye ko bakoze ibyo u Rwanda n’Abanyarwanda abari bakeneye.
Agira ati“Nk’umwana muto w’umuhungu wabaga mu nkambi y’impunzi, twigiraga munsi y’ibiti. Twakoreshaga amatako yacu nk’amakayi ndetse n’uduce tw’uduti nk’amakaramu. Ibyo byaduhaye intangiriro nziza. Byari bigoye, ariko twari tuzi ko ari ikintu cyiza cyo gukora. No muri ibyo bihe bigoye twumvaga agaciro ko kwiga.”
Umukuru w’Igihugu yagarutse ku rugendo rwa nyuma y’urugamba rwo kubohora Igihugu agira ati: “Nyuma, mu gihe cy’urugamba rwo kubohora Igihugu cyacu, twongeye kwisanga mu mashuri atandukanye, iki gihe mu mashyamba. Twari tukiga. Intambwe zose z’urwo rugendo zari isomo.”
Akomeza agira ati “Iyo utanze uburezi, ntuba wigisha gusa, ahubwo uba ufasha abakiri bato gukabya inzozi zabo no kugena ahazaza h’Igihugu.”
Iri shuri ryatangiye mu mwaka wa 2012, riherereye i Ndera mu Karere ka Gasabo. Ryatangiye abana bigira mu mahema, ahanini rifata abana bavuka mu miryango ikennye ndetse n’ababyeyi babo bagahabwa imirimo imwe n’imwe kuri iryo shuri.
