Ku mugoroba wo ku wa 4 Ugushyingo 2019, Perezida Paul Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma y’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta yakuwe muri Minisiteri y’ibidukikije agirwa Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga. Indi mpinduka ikomeye yagaragaye muri Guverinoma ni ukongera kugaruka kwa Minisiteri y’Umutekano ihabwa General Patrick Nyamvumba wari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, umwanya yasimbuweho na Gen Jean Bosco.
Ashingiye ku biteganywa n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, ku wa 4 Ugushyingo 2019, Perezida wa Repubulika yashyizeho abayobobozi mu buryo bukurikira:
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane ni Dr Vincent Biruta wari usanzwe ari Minisitiri w’ibidukikije, aho yasimbuwe na Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc wari Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya.
Minisitiri w’Umutekano mu gihugu yabaye Gen Patrick Nyamvumba, Minisitiri wa Siporo ni Aurore Mimosa Munyangaju na ho Minisitiri w’urubyiruko n’umuco aba Rosemary Mbabazi.
Abanyamabanga ba leta
Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco yabaye Edouard Bamporiki, Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabaye Ignacienne Nyirarukundo.
Umunyamabanga uhoraho wa Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ni Assoumpta Ingabire,
Umunyamabanga uhoraho wa Minisiteri ya Siporo ni Didier Shema Maboko,
Umunyamabanga uhoraho wa Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ni Samuel Dusengimana
Abandi bayobozi bashyizweho
Umuyobozi Mukuru w’inama nkuru y’amashuri makuru na za Kaminuza ni Dr Rose Mukankomeje,
Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’igihugu ngishwanama rw’inararibonye ni Hon Tito Rutaremara na ho Marc Kabandana agirwa umwe mu bagize urwego rw’igihugu ngishwanama.
Impinduka mu buyobozi bw’ingabo
- Major General Jean Bosco Kazura yazamuwe mu ntera ku ipeti rya General agirwa Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda.
- Gen Fred Ibingira yongeye kugirwa Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, umwanya yariho guhera mu 2010 kugera mu 2018 aho yari yasimbuwe na Gen Maj Aloys Muganga, na we waje gusimburwa na Lieutenant General Jacques Musemakweli.
- Lieutenant General Jacques Musemakweli yagizwe Umugenzuzi Mukuru (Inspector General) wa RDF.
- Major General Innocent Kabandana yagizwe Umugaba Mukuru wungirije w’Inkeragutabara.
- Brigadier General Didas Ndahiro yagizwe Umuyobozi Mukuru w’ishuri rya gisirikari (Command and Staff College).
- Brigadier General Ephrem Rurangwa yagizwe Umuyobozi Mukuru w’ishuri rya gisirikari rya Gako.
- Colonel James Ruzibiza yazamuwe mu ntera ku ipeti rya Brigadier General agirwa Umuyobozi Mukuru w’ishami rya gisirikari rishinzwe kunganira ibikorwa bya gisirikari rikora ibijyanye n’ubwubatsi, ubukanishi n’ibindi (Engineering Brigade).
- Colonel Karusisi Ruki yazamuwe mu ntera ku ipeti rya Brigadier General agirwa Umuyobozi w’umutwe w’ingabo zidasanzwe (Special Operations Force).
- Colonel Joseph Karegire yagizwe Umuyobozi wa J3 (Ibikorwa bya Gisirikari n’amahugurwa).
- Colonel Faustin Kalisa yagizwe Umuyobozi wa J1 (Umuyobozi ushinzwe abakozi).
- Colonel Adolphe Simbizi yagizwe Umuyobozi wa J4 (Umuyobozi ushinzwe ibikoresho).
- Colonel Jean Paul Karangwa yagizwe Umuyobozi w’ishami rishinzwe imyitwarire ya gisirikari (Military Police).
- Lieutenant Colonel Patrick Karuretwa yazamuwe mu ntera ku ipeti rya Colonel.
- Lieutenant Colonel Emmanuel Kanobayire yazamuwe mu ntera ku ipeti rya colonel agirwa umuyobozi wungirije w’umutwe w’ingabo zidasanzwe (Special Operations Force).
- Lieutenant Colonel Jules Rwirangira yazamuwe mu ntera ku ipeti rya Colonel agirwa Umuyobozi w’Umutwe w’Ingabo zirwanisha intwaro ziremereye (Artillery Division).
- Lieutenant Colonel Lausanne Ingabire yagizwe Umuyobozi wa J9 (Urwego rw’imikoranire y’ingabo n’abasivili).
- Major Regis Rwagasana Sankara yazamuwe mu ntera ku ipeti rya Lieutenant Colonel.
Ubwanditsi
